Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kizito Mihigo, na bagenzi be 3 bemeye ko bakorana na RNC, FDLR

Polisi y’u Rwanda irongera kwibutsa ko Kizito Mihigo, Cassien Ntamuhanga, Jean Paul Dukuzumuremyi na Agnes Niyibizi, bafashwe mu bihe bitandukanye bakekwaho ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu, bo ubwabo biyemereye ko bakorana na RNC na FDRL ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mbere y’uko Polisi y’u Rwanda ishyikiriza inkiko aba bose ngo baburanishwe ku byaha bakurikiranweho, kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Mata, ku Kacyiru ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, habereye ikiganiro n’abanyamakuru aho we n’abo bagenzi be beretswe abanyamakuru maze Polisi y’u Rwanda ikabasobanurira iby’ifatwa ry’aba bantu nabo bakagira ibyo basobanura ku byaba bakurikiranweho.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, bose uko ari 4, biyemerera ibyaha byo gutegura ibikorwa by’iterabwoba, gushaka kwica abayobozi bakuru b’igihugu no gushishikariza abaturage kwivumbura ku butegetsi buriho.

Mihigo usanzwe ari umuririmbyi, yemeye icyaha agisabira n’imbabazi, avuga ko abamushutse bari bamwijeje ko nibaramuka bafashe ubutegetsi azagirwa ”Minisitiri w’Umuco”.

Aha yagize ati” Bari banshinze ubukangurambaga n’icengezamatwara (Mobilization) mbashakira abayoboke mu rubyiruko mu Rwanda, nkaba nicuza kuko ni icyaha gikomeye nakoze, nkaba nsaba abanyarwanda bose imbabazi”.  

Ku ruhande rwa Jean Paul Dukuzumuremyi, yiyemereye ko yari ashinzwe gushyira mu bikorwa imigambi yo gutera ibisasu mu mujyi wa Kigali, mu gihe Cassien Ntamuhanga yiyemerera ko yari we muyobozi mukuru w’iri tsinda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, yatangaje ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Mata aba bakekwaho ibi byaha bashyikirijwe ubutabera.

Umuyobozi w’ishami rya polisi rishinzwe ubugenzacyaha, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yatangaje ko Dukuzumuremyi yari yarijejwe kuzahabwa Miliyoni 3, ndetse akaba yari yarahawe amafaranga y’ibanze ibihumbi magana atatu (300.000Frw),akaba yarafatanywe ibisasu 6 byo mu bwoko bwa Gerenade, ndetse akaba yarafashwe yendaga kuzitera hafi y’igorofa rirerire (Kigali City Tower) mu mujyi wa Kigali mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe n’intangiriro za Mata.

Agnes Niyibizi we akaba yari ashinzwe kugeza amafaranga akoreshwa muri ibi bikorwa bihungabanya umutekano k’ugomba kubikora, akaba yavuze ko yakiraga amafaranga yagombaga kunoza ibi bikorwa.

Nibahamwa n’icyaha, bazahanishwa ingingo za 461, 462, 463 na 499 zo mu gitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda.