Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe:Abanyeshuri bari mu itorero bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Kuri iki cyumweru taliki ya 7 Mutarama , ushinzwe guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha hagati ya Polisi n’abaturage mu karere ka Kirehe, IP Gahigi Harerimana yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bagera kuri 435  bari mu itorero mu ishuri ryitwa Akagera International School riherereye mu murenge wa Gatore, aho yabigishije  ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka mbi zabyo, kandi abakangurira kubyirinda no guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza.

Uru rubyiruko rw’abanyeshuri bateraniye muri iki kigo, rukomoka mu mirenge ya Gahara, Musaza, Kigina na Kirehe , bakaba bari mu itorero rikorwa n’abamaze gusoza amashuri yisumbuye  nk’uko bimeze mu gihugu hose muri iki gihe.

Mu kiganiro yahatangiye, IP Gahigi  yasobanuriye abo banyeshuri ko ibiyobyabwenge nk’urumogi bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, bukurikirwa rimwe na rimwe n’ingaruka mbi zirimo gutwara inda zitateganyijwe, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe , ipfunwe , ubuzererezi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yababwiye ati:" Bigira ingaruka ku bwenge bw’uwabinyoye, maze, kubera ko nta mutimanama aba afite, agakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize kandi ati:"Kuri mwe mukirangiza amashuri yisumbuye, muracyafite umwanya munini wo kwiga ariko ntushobora gutsinda mu ishuri unywa ibiyobyabwenge. Mugomba kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu."

IP Gahigi  yabwiye kandi urwo rubyiruko kujya rusobanurira rugenzi rwarwo ndetse n’abandi bantu muri rusange ububi bw’ibiyobyabwenge, kandi bakabakangurira kubyirinda.

Yasabye ubuyobozi bw’iri torero ndetse n’ubw’ibanze muri rusange kugena muri gahunda zabwo igihe cyo kuganiriza urubyiruko n’abanyeshuri  by’umwihariko  ku ngaruka z’ibiyobyabwenge, no kubakangurira kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.

Dusabimana Josine uyoboye itorero muri iri shuri  yagize ati: "Inama twagiriwe na Polisi y’u Rwanda zizatuma intore zacu n’urubyiruko muri rusange  barushaho kurangwa n’imyitwarire myiza, bityo  bazashobore kuvamo ingirakamaro".

Yagize kandi ati: "Imbere hanyu ni heza kandi imiryango yanyu ndetse n’igihugu muri rusange bibatezeho byinshi. Nta mpamvu yo kwangiza ahazaza hanyu  heza  ku bintu mushoboye kwirinda no kureka".

Yashimye Polisi y'u Rwanda mu karere ka Kirehe  ku nama yagiriye abo banyeshuri maze abasaba kuzikurikiza.