Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KIREHE: Yafashwe atwaye ikamyo irimo magendu y'ibyuma by'imodoka

Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe imisoro n'amahoro (RRA) yafatiye ku mupaka wa Rusumo, mu Karere ka Kirehe ikamyo yari itwaye amakarito 300 arimo ibyuma by'imodoka, amakara, inkweto n'amavuta yo kwisiga.

Mu mavuta yafatanywe harimo ayangiza uruhu, azwi ku izina rya mukologo, hamwe n'ibindi bicuruzwa yari yarengejeho amakara agamije kunyereza umusoro.

Yafashwe ubwo yari ageze ku mupaka biturutse ku makuru yari yamaze kumenyekana ko yarengeje amakara kuri magendu y'ibyu ma by'imodoka.

Umushoferi w'iyo kamyo yavaga mu gihugu cya Tanzania, nyuma y'uko yari yamenyekanishije ko atwaye imifuka y'amakara yonyine agamije gukwepa kwishyura imisoro y'ibyuma by'imodoka ingana na miliyoni 77.


Hafashwe babiri barimo umushoferi na nyir'amakara, nyuma y'uko mu iperereza ryakozwe bigaragaye ko mu rugo iwe ruherereye mu Mujyi wa Kigali hari n'ibindi byuma byinshi by'imodoka yazanaga muri ubwo buryo.

Jean Paulin Uwitonze, Komiseri wungirije ushinzwe serivisi  z'umusoreshwa n'itumanaho mu Kigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro, mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo, mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko ibi bicuruzwa byagombaga kwishyura umusoro w'agera kuri miliyoni 77Frw.

Yakomeje avuga ko gufatwa kwabyo byaturutse ku bufatanye bukomeye bw'inzego z'umutekano kandi ko atari byo gusa mu minsi yashize hafashwe na toni ebyiri z'imyenda ya caguwa nayo yinjijwe mu buryo bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko mu byo Polisi y'u Rwanda ishinzwe harimo gukumira, gutahura no kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n'amategeko, cyahungabanya umutekano ndetse n'icyadindiza iterambere harimo n'ubucuruzi bwa magendu.



Yagize ati: "Tuzi neza ko ubukungu bw'igihugu butagerwaho mu gihe bukomwa mu nkokora n'ubucuruzi bwa magendu nk'ubu niyo mpamvu muri Polisi y'u Rwanda hashyizweho Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) n'izindi ngamba zigamije kurengera abakora ubucuruzi no gukumira ibicuruzwa bite mewe ku masoko yo mu Rwanda hifashishijwe inzira nk'izi zitemewe."

Yongeyeho ko abantu bishora mu bikorwa nk'ibi byo kwinjiza magendu mu gihugu ari bamwe mu barwanya gahunda ya Leta yo gukoresha inyemezabwishyu ya EBM, asaba abaturarwanda cyane cyane abakora ubushabitsi kubamaganira kure no kubatangaho amakuru.

Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) Dr. Thierry Murangira, yavuze ko dosiye z'aba bombi; Umushoferi na nyir'ibicuruzwa zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Yibukije kandi abishora mu bucuruzi bwa magendu ko buhanishwa ibihano bikomeye birimo igifungo kitarengeje imyaka 5 n’ihazabu ingana na 50% y’agaciro k’ibicuruzwa byinjijwe ku buryo bwa magendu byari kubarirwa umusoro.