Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Urubyiruko ruri mu biruhuko rwahawe ibiganiro byo kwirinda ibiyobyabwenge

Muri iki gihe cy’impera n’intangiriro z’umwaka, mu gihugu hose abanyeshuri baba bari mu biruhuko bisoza umwaka nk’uko ingengabihe y’umwaka w’amashuri ibiteganya, ubusanzwe ibiruhuko bikaba biba ari umwanya baba babonye wo kuruhura ubwonko, kwidagadura, gusubiramo amasomo  ndetse no gufasha ababyeyi imirimo yoroheje.

Mu kwidagadura k’urubyiruko rero, hari igihe usanga umwana w’umunyeshuri ahuye n’abantu batandukanye harimo n’abafite ingeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge bakaba bazimwigisha bikaba byamwicira ejo heza he yateguraga.

Mu rwego rwo gukomeza gusigasira ko urubyiruko rw’u Rwanda rwaba uruzigirira akamaro rukanakagirira igihugu, Polisi y’u Rwanda ihora irusanga aho rutuye ikarwigisha indangagaciro zikwiye ku ruranga, ikanarwigisha ububi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha no gufatanya nayo kubungabunga umutekano w’igihugu.

Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe, ku itariki ya 27 Ukuboza yahurije hamwe urubyiruko ruri mu biruhuko rugera ku 100 rwo mu murenge wa Musaza iruha ibiganiro byo kwirinda ibiyobyabwenge.

Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe kwirinda no gukumira ibyaha mu karere ka Kirehe yasobanuriye urwo rubyiruko ko ibiyobyabwenge birimo amoko menshi nk’urumogi, kanyanga, inzoga z’inkorano n’ibindi.

Yasabye aba banyeshuri nk’urubyiruko rw’ejo hazaza kwirinda umuntu wese wabashora mu gukoresha ibiyobyabwenge kuko byatuma bishora mu bindi byaha  nk’ubusinzi, ubujura, gukubita no gukomeretsa ndetse n’uburaya.

Yagize ati: “ Ibiyobyabenge  bigira ingaruka mbi kandi nyinshi zirimo, nko kwishora mu busambanyi ukaba wahandurira SIDA cyangwa se ukaba watwara inda,  utategenyije, kureka ishuri n’ izindi nyinshi. Ni byiza rero kubyirinda no kwirinda ikintu cyose cyabarangaza, ahubwo mukita ku masomo yanyu kugirango muzavemo, abanyarwanda bafite ubumenyi ndetse buzanafasha guteza imbere igihugu.”

IP Gahigi yasabye uru rubyiruko gutanga amakuru y’umuntu bakekaho gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge, dore ko muri ako karere bikunda kubonekamo.

Uru rubyiruko rwishimiye izi nyigisho, ruvuga ko zigamije kubaha icyerekezo cyiza ndetse no kubafasha kuzavamo abaturarwanda babereye igihugu n’ iterambere ryacyo.