Nduwayezu Noel ufite imyaka 39 utuye mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe niwe wafashwe kuri uyu wa kabiri tariki 08 Ukwakira atanga ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30. Yayahaga umuyobozi wa Polisi muri sitasiyo ya Polisi ikorera mu murenge wa Kigarama, ayimuha agira ngo amuhe ibicuruzwa bye bya magendu byari byafashwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko mu ijoro rya tariki 07 Ukwakira aribwo abanyerondo bo mu mudugudu wa Gasenyi mu ka kagari ka Nyakebera mu murenge wa Kigarama bafashe abasore bane(4) bambutsa rwihishwa imifuka 40 irimo amacupa yo gupakiramo inzoga z’inkorano za Nduwayezu Noel.
Aba basore bakuraga aya macupa mu gihugu cya Tanzaniya bayazana mu Rwanda, bamaze gufatwa amakuru yageze kuri Nduwayezu wari wabahaye akazi ko kuyambutsa atangira gushaka uko yahura n’umuyobozi wa Polisi kugira ngo amuhe ruswa amuhe iyo mifuka irimo amacupa ndetse n’indi igera kuri 80 yari ikiri muri Tanzaniya ngo nayo ayireke yinjire mu gihugu.
CIP Twizeyimana yagize ati: ”Nduwayezu yamaze kumenya ko ibicuruzwa bye byafashwe ahamagara umuyobozi w’umudugudu ngo abahuze n’umuyobozi wa Polisi mu murenge wa Kigarama, bwarakeye tariki 08 Ukwakira barahura, amwemerera amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30. Ariko kuko umuyobozi wa Polisi ku murenge yari yamaze kubivugana n’abandi bapolisi ko hari umuntu ugiye kumuha ruswa, bahise baza bamufatira mu cyuho amaze kuyamuha.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneho kongera gukangurira abaturage kwirinda gutanga ruswa ariko cyane cyane kuyiha abapolisi kuko nibo bashinzwe kuyirwanya. Yakomeje asaba abaturage gukora ibintu binyuze mu mucyo aho guhora biringiye kuzatanga ruswa.
Yagize ati: ”Nta kuntu wajya guha ruswa umupolisi kandi ubizi ko muri iki gihugu ruswa ari ikizira, byongeye ukayiha abapolisi aribo bashinzwe kuyirwanya, uzajya ayitanga azajya ahita afatwa. Turashishikariza abaturage gukora ibintu binyuze mu mucyo bakirinda kwiringira kuzatanga ruswa kugira ngo bakore ibinyuranyije n’amategeko.”
Inshuro nyinshi Polisi y’u Rwanda ikangurira abaturarwanda kwirinda gutanga ruswa, ikabakagurira kunyura mu nzira zemewe n’amategeko kugira ngo bahabwe ibyo bemererwa n’amategeko. Abaturage bibutswa ko mu Rwanda ruswa itihanganirwa ku gipimo cya zero kuko uyitanze n’uyakira bose bahanwa n’amategeko.
Nduwayezu Noel yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Kirehe kugira ngo akorerwe dosiye.
Itegeko nimero 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa rivuga ko igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe mu nzego za Leta, iz’abikorera, sosiyete sivili, n’imiryango mpuzamahanga ikorera cyangwa ishaka gukorera mu Rwanda, kigamije gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke mu buryo bunyuranyije n’amategeko hagamijwe kwigwizaho umutungo udashobora gusobanura inkomoko yawo cyagwa gukora ishimishamubiri kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu. Ruswa igaragarira muri kimwe mu bikorwa bikurikira
Ingingo ya 4 y’iryo tegeko ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Kinyarwanda
English











