Polisi mu Karere ka Kirehe, ejo tariki ya 6 Gashyantare, ahagana mu saa munane z’ijoro, yafashe umugabo witwa Ruganintwari Athanase, ukekwaho gucuruza urumogi rungana n’ibiro 81.
Nkuko bitangazwa na Polisi muri aka Karere, ngo uyu mugabo yafatiwe mu kagari ka Cyunuzi,umurenge wa Gatore, ubwo yatabwaga muri yombi akaba yari yikoreye umufuka urimo urumogi ibiro 40 ndetse akaba yari ari kumwe na mugenziwe wari wikoreye ibiro by’urumogi 41, uyu we akaba yarahise yiruka, ubwo yari amaze kubona abapolisi.
Polisi itangaza ko, mbere yuko ifata uyu mugabo, yari yahawe amakuru n’abaturage, bityo nayo ihita itangira kubashakisha ari nabwo yaje gufata uwo witwa Ruganintwari.
Ubwo uyu mugabo yafatwaga, hari n’umumotari wahise ahagera atwaye moto, uyu bikaba bivugwa ko yari aje kurugura nyuma ngo akaba yari bujye kurucuruza. Uyu mu motari, wari utwaye moto, TVS ifite nomero RB5 44E, yagerageje kurwanya abapolisi bari bamuhagaritse, nyuma yaje guta iyo moto arirukanka.
Kuri ubu, Ruganintwari afungiye by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe, mugihe iperereza rikomeje kugirango hafatwe aba bagabo bacitse ndetse no kugirango hamenyekane niba hari abandi biheshe inyuma y’iki cyaha.
Kuri iyi tariki ndetse n’iya 5, Polisi kandi yakoze imikwabu no mu tundi turere, ifata ibindi biyobyabwenge birimo, litiro 150 za kanyanga n’utuburi 131 tw’urumogi. Ibi biyobyabwenge bikaba byarafatiwe , mu turere twa, Kayonza, Rubavu, Rwamagana, Rulindo na Gasabo.
Muri iyi mikwabu, Polisi yafashe abandi bagabo bane barimo, Uwimana Epimaque, Munyabarame Jean, Uwajeneza Charles na Habimana Samuel.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yagize ati,"Hari ibintu byinshi abantu bashobora gucuruza no kunywa byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka ku buzima".
Yakomeje agira ati,"Abantu bakwiye rero kureka kunywa,gucuruza urumogi kimwe n’ibindi biyobyabwenge kandi bakamenyesha Polisi ku gihe ababikora bityo kugirango bafatwe".
IP Kayigi yasobanuye ko urumogi kimwe n’ibindi biyobyabwenge , bitera uwabinyweye gukora ibyaha , birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata abana b’abakobwa kungufu, ubujura, kuko baba bataye ubwenge.
Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye hafatwa ibi biyobyabwenge ndetse akangurira abandi kurangwa n’uyu muco mwiza wo kwanga no kurwanya ibyaha.
Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, igika cyayo cya 2, iteganya ko, Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Igika cya kabiri, cyo kigaragaragaza ko ,Ibikorwa bivugwa mu gikacya 2 cy‟iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.
Kinyarwanda
English











