Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Umusore w’imyaka 24 afunzwe azira gukomeretsa mugenzi we

Polisi y’u Rwanda ikorera mukarere ka Kirehe yataye muri yombi umusore w’imyaka 24 akaba acyekwaho  gukomeretsa umuturanyi we.

Amakuru aturuka mu baturanyi babo, avuga ko mbere y’uko uku gukomeretsa mugenzi we kubaho, uriya musore yari yabanje kugirana amakimbirane na mugenzi we wakomerekejwe.

Aya makuru atangwa n’abaturanyi avuga ko mbere yo kubaho gukomeretsa, aba bombi bari babanje gusangira inzoga mu kabari hanyuma baza gutongana maze uriya musore  ajya gutega mugenzi we mu nzira aho anyura ataha aramukomeretsa.

Polisi ikorera mu karere ka Kirehe ivuga ko abaturanyi batabaye vuba bakabakiza bakabasha kurengera ubuzima bw’uwakomerekejwe.

Uwakomerekeje mugenzi we afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe akaba yiyemerera ko yamukomerekeje akoresheje icyuma naho mugenzi we wakomerekejwe akaba yahise ajyanwa mu bitaro bya Kirehe aho arimo gukurikiranwa n’abaganga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda  mu ntara y’iBurasirazuba Senior superintendent (SSP) Jean Marie Njangwe yasabye abaturage kwirinda  ubusinzi cyane cyane ko aribwo butera benshi gukora urugomo.

Yakomeje avuga ko ubusinzi aribwo  butera gukubita no gukomeretsa,  ibi bikaba bibangamira umutekano w’abaturage muri rusange.         

SSP Jean Marie Njangwe yanavuze  ko nta nyungu y’ubusinzi kuko bwangiza  ubuzima bw’abanywa ibisindisha, ibi bikanagira ingaruka zirimo no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi. Abaturage bakaba basabwa kujya batanga amakuru hakiri kare y’abantu bafitanye amakimbirane kugira ngo habeho gukumira hagamijwe kurengera ubuzima bw’abantu.