Ku itariki 30 Kamena uyu mwaka , Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe yafatanye Ndababonye Emmanuel inka 17 yari yibye Gasana Elias yari asanzwe aragirira.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi,yavuze ko Ndababonye, uri mu kigero cy’imyaka 36 ,yibye izo nka azivanye mu rugo rwazo ruri mu rwuri rwa nyirazo mu kagari ka Nasho, mu murenge wa Mpanga.
Yavuze ko uretse kuziragira, Ndababonye, ukomoka mu kagari ka Rugarama, mu murenge wa Kigina,yari asanzwe ararira izo nka aho mu rugo rwazo.
IP Kayigi yasobanuye ko mu rukerera rwo kuri uwo munsi aribwo Ndababonye yasohoye izo nka mu rugo rwazo, arazishorera, aza kuzifatanwa ahagana mu saa kumi za nimugoroba zo kuri uwo munsi mu kagari ka Kamareba, mu murenge wa Nyarubuye.
Yavuze ko Ndababonye amaze gufatwa, yisobanuye avuga ko yibye izo nka kubera ko shebuja yari yaramwambuye amafaranga ye arimo ayo yari amaze igihe aziragiriye ndetse n’ayo yagombaga kumwishyura kubera yari yaramubumbiye amatafari.
IP Kayigi yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye hafatwa ziriya nka ndetse n’uwari wazibye, ndetse asaba abaturage muri rusange gukomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ibyaha no gufata ababikoze cyangwa abategura kubikora.
Yavuze ko izo nka zimaze gufatwa zahise zishyikirizwa nyirazo(Gasana) washimye Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere agira ati:"Nkimara gusanga zitari mu rugo rwazo nahise numva byanze bikunze ko uwaziragiraga ariwe wazibye. Nihutiye kubimenyesha Polisi kandi ngira ikizere ko iribuzifate, none ibyiringiro byanjye bibaye impamo kuko Polisi yazifashe ndetse irazinshyikiriza,ndayishima cyane".
IP Kayigi yagize ati:"Abantu bagomba gukora aho gutega amaramuko n’amakiriro mu bikorwa binyuranyije n’amategeko birimo ubujura. Ikindi kandi, abantu bakwiye kujya bagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure n’abo bafitanye ibibazo aho kwifatira imyanzuro irimo kwiba mu rwego rwo kwiyishyura ideni".
Yagiriye inama abaturage yo kwirinda guha icyuho abajura, aha akaba yaratanze urugero rw’uburangare avuga ko buri mu bituma abantu bibwa , kandi ababwira gukaza amarondo no kujya bihutira kumenyesha Polisi n’izindi nzego zibishinzwe mu gihe habaye igikorwa icyo aricyo cyose kinyuranyije n’amategeko kugira ngo hafatwe uwagikoze cyangwa utegura kugikora.
IP Kayigi yavuze ko Ndababonye afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Nyarubuye mu gihe iperereza rikomeje.
Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English











