Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe ifunze uwitwa Muhoza Viateur w’imyaka 36 nyuma yo guha ruswa umupolisi; akamusaba kumuha ibintu bye birimo ibicuruzwa bya magendu byari byafashwe, ubwo yabyinjizaga mu gihugu mu buryo butemewe.
Uyu mugabo yafashwe ku itariki ya 10 Mata, mu murenge wa Mahama; ubu afungiwe kuri Polisi ikorera muri uyu murenge mu gihe iperereza rikomeje.
Asobanura uko uyu mugabo yafashwe; Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yagize ati:” kuwa mbere, Polisi n’inzego z’umutekano bari mu bikorwa byabo bisanzwe byo kubungabunga umutekano. Baje kubona abantu bikoreye ibicuruzwa bya magendu barabahagarika ariko baranga babita hasi bariruka. Inzego z’umutekano zarabifashe zisanga ari uducupa 79 tw’imitobe isanzwe izwi ku izina rya Novida, uducupa 27 tw’imiti y’amatungo yoza inka itagikoreshwa mu Rwanda ndetse n’imifuka 2 y’amakara. Byaje kujyanwa kuri Polisi ikorera muri uyu murenge”.
CIP Kanamugire yakomeje avuga ko kuwa kabiri aribwo uyu Muhire yaje kujya kuri Polisi akabamenyesha ko ibyafashwe ari ibye; ariko asaba umupolisi uhakorera ko yamufasha akabimusubiza hanyuma akamugenera igihembo.
CIP Kanamugire yagize ati:” uyu Muhire yinginze uwo mupolisi cyane maze mu gihe yakuraga mu mufuka amafaranga ibihumbi 100 agira ngo ayamuhe ahita afatirwa mu cyuho”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burasirazuba yakomeje avuga ko ruswa ari ikizira muri Polisi y’u Rwanda n’abakorera uru rwego. Yagize ati:” Turagira inama abaturage kubahiriza amategeko mu byo bakora byose kuko uwo ariwe wese wagerageza guha ruswa umupolisi aribeshya kuko azafatwa. Ruswa ni mbi kuko usibye no gukururira ibibazo abayitanga no kubagiraho ingaruka mbi; inadindiza ubukungu bw’igihugu.”
Yasabye abaturage kujya batanga amakuru y’aho bayiketse ndetse n’abayakira n’abayitanga kugira ngo habeho kuyikumira no kuyihashya burundu.
Icyaha cya ruswa gihanwa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho igihano ku bayifatiwemo gishobora kugera no ku gifungo cy’imyaka itanu.
Kinyarwanda
English











