Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu ngo

 Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe, ku wa 22 Ugushyingo 2015, yagiranye inama n’abaturage bagera kuri 300 b’akagari ka Ntaruka, ko mu murenge wa Nasho, mu karere ka Kirehe, ibakangurira kwirinda no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, kandi ibasaba kujya baha Polisi y’u Rwada amakuru y’ababikora kugira ngo bahanwe, naho abarikorewe bahabwe ubufasha .

 Ibi babikanguriwe na Assistant Inspector of Police (AIP) Gahigi Harerimana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

 AIP Gahigi yasobanuriye abo baturage ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo ririmo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

 Yabasobanuriye ko irishingiye ku gitsina rishobora gukorwa n’igitsina gabo kirikorera igitsina gore nk’uko ryakorwa n’igitsina gore kirikorera igitsina gabo, aha akaba yarabahaye urugero rwo kumuhoza ku nkeke, kumutoteza, kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, no kumubuza uburenganzira ku mutungo bashakanye.

 Yabibabwiye agira ati:"Kera abantu bamwe bumvaga badashobora guhingutsa ko umwana wabo yasambanyijwe ku mbaraga cyangwa ko umugabo yamukubise. Kubera ubukangurambaga, ubu n’abagabo bahohotewe n’abagore babo barabivuga. Ibyiciro by’abantu byose bisigaye bizi uburenganzira bwabyo ariko na none na bake bagiceceka ihohoterwa bakorewe cyangwa uwarikoze bakwiye kujya babivuga."

 Yasobanuriye kandi abo baturage ko ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa abana birimo kubakubita, kubakoresha imirimo ivunanye, kubaha ibihano bikomeye, kubasambanya, kubata, kutabandikisha  cyangwa gutinda kubikora mu gihe bavutse, kubavana mu ishuri cyangwa kutabaha ibyangombwa nkenerwa mu gihe baririmo, kwihekura, no kuvanamo inda.

 Yababwiye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi biri mu bitera ababinyoye gukora bene ibyo byaha by’ihohoterwa ndetse n’ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, n’urugomo, maze abasaba kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.

 Umwe muri abo baturage witwa Ntambara Damien yagize ati:" "Iyi nama yatumye ndushaho gusobanukirwa n’ubwoko bw’ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo . Uretse kuryirinda, igihe cyose nzamenya uwarikoze cyangwa uwarikorewe ariko bigacecekwa, nzajya mbimenyesha Polisi y’u Rwanda."

 Undi witwa Nikuze Saverine yagize ati:"Ubumenyi nungukiye muri iki kiganiro twahawe na Polisi y’u Rwanda nzabusangiza abandi, bityo, twese twirinde kandi dufatanye kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse n’ibindi byaha."

 Yagiriye inama abandi baturage yo kudahishira abakoze ibyaha by’ihohoterwa  rishingiye ku gitsina kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikoze.