Mu rwego rwo gukangurira abaturage b’akarere kwirinda ibyaha n’amakimbirane yo mu ngo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe yihaye gahunda yo kuzenguruka imirenge n’utugari bigize aka karere, ishishikariza abaturage kwirinda ibyaha no gukemura amakimbirane yo mu ngo.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa kane tariki ya 10 Nyakanga, umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage (DCLO) mu karere ka Kirehe, Assistant Inspector of Police (AIP) Gahigi Harelimana ari kumwe n’umuyobozi w’akagari ka Rugarama umurenge wa Kigina, basuye abaturage b’ako kagari babaganiriza ku ruhare rwabo mu kwirinda ibyaha.
AIP Gahigi, yakanguriye abaturage b’aka kagari ko umutekano ureba umuntu wese, ko bagomba kuwicungira, ibinaniranye bakabigeza ku nzego z’umutekano.
Yakomeje abakangurira kugira amakenga y’ikintu cyose babona cyahungabanya umutekano, akangurira abaturage kwirinda intonganya n’amakimbirane kuko akenshi aribyo bivamo kwicana, ndetse bakanakangurira bagenzi babo kureka kwishora mu byaha kandi bagatangira amakuru ku gihe y’ikintu cyahungabanya umutekano wabo.
Yasoje abasaba kureka amarangamutima no guhishirana k’umuntu uwo ari we wese ushobora guhungabanya umutekano wabo bakamutungira agatoki inzego z’umutekano hakiri kare mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba, abasaba kwirinda ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose kuko akenshi aribyo mvano y’umutekano mucye.
Umuyobozi w’akagari ka Rugarama Nshimiyimana Yves, yasabye abaturage ayobora gukemura ibibazo by’ihohoterwa bigaragara mu miryango yabo, ababwira ko ingo zihora mu makimbirane zidatera imbere kuko nta n’umwe mu bagize umuryango wita ku iterambere ryawo, ahubwo n’ibyo batunze usanga babipfusha ubusa buri wese aharanira inyungu ze, ugasanga umuryango urangwa n’inzara.
Nsimiyimana yashishikarije abaturage b’aka kagari kwirinda inzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge, kuko uwabinyoye bituma yishora mu bindi byaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata abagore n’abana ku ngufu, n’ibindi.
Yasoje abasaba kwitabira gahunda za Leta zirimo gahunda ya gir’inka, kwitabira ubwisungane mu kwivuza, umuganda ndetse no kurangwa n’isuku, yaba iyo ku myambaro ndetse no ku mubiri.
Kinyarwanda
English










