Abaturage bo mu kagari ka Nyabikora umurenge wa Kirehe mu karere ka Kirehe bakanguriwe kurwanya ibiyobyabwenge, kwirinda amakimbirane, gutanga amakuru ku gihe no gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Ibi babikanguriwe tariki 8 Kanama mu kiganiro bahawe na Inspector of Police (IP) GAHIGI HARERIMANA ushinzwe imikoranire ya Polisi, abaturage n’izindi nzego mu karere ka Kirehe, umuyobozi w’umurenge wa Kirehe, Bihoyiki Leonard ari kumwe n’umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Kirehe, Inspector of Police (IP) Desire NIYONIZEYE
Akarere ka Kirehe kari mu turere tugaragaramo ibiyobyabwenge byinshi byiganjemo urumongi ndetse n’inzoga zitemewe hano mu Rwanda, kuko gahana imbibi n’igihugu cya Tanzaniya ari naho ibyinshi muri ibi biyobyabwenge bituruka byinjira mu gihugu.
IP GAHIGI afatanyije na IP NIYONIZEYE mu butumwa bahaye abaturage, babasobanuriye ububi bw’ibiyobyabwenge banababwira ko bagomba kwirinda amakimbirane agaragara mu ngo zabo cyane cyane ko aya makimbirane ari ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge.
IP Gahigi yagize ati:”Ubufatanye bwanyu na Polisi y’u Rwanda mu kwicungira umutekano ni ingenzi kandi murasabwa gutangira amakuru ku gihe, ku muntu uhungabanya umutekano, abakoresha n’abacuruza ibiyobyabwenge no gutanga amakuru igihe cyose mubonye imiryango ifitanye amakimbirane mu kwirinda ibyaha biyakomokaho.”
Umwe muri abo baturage witwa Nemeyabahizi Deogratias yagize ati:”Iyi nama ni ingenzi kuri jye kuko banyibukije inshingano zanjye mu kwicungira umutekano, nzakomeza gutanga umusanzu wanjye mu kuwubungabunga no gukora icyatuma udahungabana kandi namagana abacuruzi b’ibiyobyabwenge nkanabatangaho amakuru”.
Mu bindi byaganiriweho abaturage bakanguriwe kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mukwivuza (Mutuelle de Sante) murwego rw’imibereho myiza no kwitabira izindi gahunda za Leta.

Kinyarwanda
English










