Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka ipakiye ibiro 200 by’urumogi

Kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Nyakanga Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Volvo ifite pulake yo muri Tanzaniya T257 BRX itwawe na Batazar Paulo w’imyaka 25.

Iyi modoka ikaba yafatiwe mu kagari ka Muganza umurenge wa Gatore.
Kugirango iyi modoka ifatwe, abaturage nibo bamenyesheje Polisi ko hari umuntu uzanye imifuka y’urumogi kuri moto akayipakira muri iyo modoka.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Senior Superintendent of Police (SSP) Benoit Nsengiyumva yavuze ko uru rumogi rushobora kuba rwari ruturutse mu gihugu cya Tanzaniya, bakaba bari bagiye kurwerekeza i Kigali

SSP Nsengiyumva akaba yashimiye abaturage ba Kirehe bagize uruhare mu ifatwa ry’uyu mugabo, anavuga ko uyu mugabo agiye gushyikirizwa ubutabera akurikiranwe mu mategeko.

Akaba asaba abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kuko arirwo rukunda kwishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko birimo gucuruza kunywa ibiyobyabwenge kureka izo ngeso kuko byangiza ubuzima bwabo kandi bikaba bihanwa n’amategeko.