Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Polisi y’Igihugu yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Uyu munsi tariki ya 17 Werurwe Polisi y’igihugu yatangije mu karere ka Kirehe ubukangurambaga bw’iminsi itatu bwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge.

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyatangiriye mu murenge wa Nasho, akagari ka Rubirizi mu mudugudu wa Murindi, aho Mobile Police Station yakiriye ibibazo bitandukanye by’abaturage, hanakorwa ubukangurambaga bugamije kurwanya ibyaha byiganje muri uwo murenge aribyo; gukubita no gukomeretsa, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura buciye icyuho no gusambanya abana.

Abaturage bari bitabiriye ubu bukangurambaga, beretswe ibiyobyabwenge byafatiwe mu duce dutandukanye tw’akarere ka Kirehe, aha bakaba baragaragarijwe ububi bwabyo ndetse banasabwa kugira uruhare mu ikumirwa ryabyo bahanahana amakuru ku gihe n’inzego z’umutekano bityo kugira ngo ababikekwaho bashyikirizwe ubutabera.

Muri iki gikorwa, Senior Superintendent Urbain Mwiseneza, uyobora Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, yavuze ko ibiyobyabwenge ari kimwe mu byaha biza ku isonga hamwe n’ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, ubujura buciye icyuho no gusambanya abana.

Yakomeje agaragaza ko ibiyobyabwenge ari ikibazo kibangamiye umutekano ndetse n’iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu muri rusange. Yakomeje avuga kandi ko Polisi y’igihugu yashyizeho ingamba zihamye zo ku birwanya, zimwe muri zo  hakaba harimo yuko Polisi yashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ubukangurambaga bugamije kubirwanya bukorwa hirya no hino mu gihugu binyujijwe muri gahunda ya “Community Policing” n’ibiganiro bitambutswa ku maradiyo yumvikarira hirya no hino mu Rwanda.

Uretse kandi n’izi ngamba, Polisi inafatanya n’izindi nzego zaba iza leta, iz’umutekano, ibigo by’amashuri, abikorera ku giti cyabo, amadini  n’abaturage muri rusange muri uru rugamba rwo kurwanya iki cyaha.

Sindikubwabo Elysée, ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Nasho, yashimye imikoranire myiza na Polisi, yanashimye by’umwihariko uburyo bushya bwa Polisi bwa Mobile Station Van, avuga ko buzabafasha gukomeza kwita ku bibazo by’abaturage no ku bibonera ibisubizo ku buryo bwihuse.

Umwe mu baturage, utifuje ko amazina ye agaragazwa, wari ufite ikibazo cy’uko uwamureraga yamuhuguje amasambu y’umuryango we, yashimiye Polisi ko yamwegereye ikumva ikibazo cye ndetse akaba mu magambo ye yagaragaje ko afitiye ikizere Polisi ko icyo kibazo kizabonerwa igisubizo.