Urumogi na kanyanga ni bimwe mu biyobyabwenge bikunze kuboneka hirya nohino mu gihugu. Ibi biyobyabwenge nyamara bigira ingaruka nyinshi kandi mbi ku buzima bw’uwabinyweye. Uretse no kuba bigira izo ngaruka binatera ibindi byaha birimo nk’ ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, urugomo n’ ibindi byinshi.
Usanga ahanini izi ngaruka zibangamira umutekano muri rusange ndetse ugasanga n’iterambere ryaba iry’uwabinyweye n’iry’umuryango we ndetse n’igihugu rishobora kudindira.
Murwego rwo kurwanya ububi bw’ibyo biyobyabwenge polisi ikomeje gahunda yo gufata ababikoresha,ni muri urwo rwego rero uyu munsi taliki ya 11/ukwakira/2014 mugihe cya saa 05h25 za mugitondo mu karere ka Kirehe umurenge wa Gahara akagari ka Muhamba umudugudu wa Muyange kubufatanye bw’ingabo na Police hakozwe isaka hafatwa ibiyobyabwenge.
Hakaba hafashwe uwitwa Rwemera Oziel w’ imyaka 34y’amavuko afatanywe ibiro 28 by’urumogi na litiro eshatu (3lts) za kanyanga munzu acumbitsemo ,hanafashwe uwitwa Nsanzamahoro Emmanuel alias kiborerwa w’imyaka 32 ukekwaho ko ari nyirabyo cy se ko babifatanyije.
Ubu hamwe n’ibyo bafatanywe bakaba bafungiye kuri Police sitasiyo ya polisi Kirehe mugihe dosiye yabo igikorwaho iperereza .
Umuvugizi wa Polisi mu karere ka Kirehe Inspector of Police Emmanuel Kayigi akaba akangurira abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bibi by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, no kubinywa kuko bibagiraho ingaruka.
Akaba kandi anashimira ubufatanye n’abaturage kuko aribo batanga amakuru y’aho ibyo biyobyabwenge biherereye.
IP Emmanuel Kayigi yanasabye abaturage gukomeza kugira ubufatanye na Polisi batangira amakuru ku gihe y’abacuruza ibiyobyabwenge n’abandi bacuruza inzoga n’ibindi binyobwa bibujijwe kugirango abo banyabyaha bafatwe.
Yavuze ko nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanisha ingingo ya 594 y’igitabocy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Ibihano ku muntu ukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo bitemewe n’amategeko bikaba biteganya ko bazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3 kugera kuri5 n’ihazabu yamafaranga 500,000 kugera kuri 5,000,00 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kinyarwanda
English











