Trending Now

Kirehe: Polisi yasubije Kompanyi y’Abashinwa ikora umuhanda Mazutu yari yibwe

Polisi y’u Rwanda Ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, ku wa 24 Kanama yasubije Kompanyi y’Abashinwa (CRBC) ikora umuhanda Gasenyi-Gasarabwayi-Nganda, litiro 270 za Mazutu yibwe.

Iyi Mazutu ikaba yaribwe ku wa gatatu taliki ya 22 Kanama, yibwe n’abashoferi b’iyi Kompanyi. Ifatwa nyuma y’iminsi ibiri mu Kagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigarama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko  ba nyiri Kompanyi bakimara kubamenyesha ko bibwe mazutu Polisi yahise itangira iperereza.

Yagize ati:” Twahise dutangira iperereza mu baturage baturiye aho uyu muhanda ukorerwa, bamwe mu baturage baduha amakuru ko hari abashoferi b’iyo Kompanyi babonye bagurisha mazutu mubaturage.’’

CIP Kanamugire akomeza  avuga ko  bahisa batangira gushakisha mungo zituriye uyu muhanda urimo gukorwa

Yagize ati:’’ Murugo rw’uwitwa Mudaherana hafatiwe litiro 180 avuga ko yaguze nabamwe mubashoferi b’iyi kompanyi  mugihe mu rugo rw’uwitwa Uzabakiriho Slyvin w’imyaka 35 y’amavuko hafatiwe litiro 90 za mazutu.’’

Aba bombi bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigarama,mugihe bagikurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza.

CIP Kanamugire akomeza avuga ko icyo abaturage bombi bahurizaho aruko iyi mazutu bayigura na bamwe mu bashoferi agasaba abuyobozi bw’iyi kompanyi kujya bamenya neza uwo bagiye guha akazi.

Yagize ati:’’ Ibikorwa nk’ibi bikunze kugaragara aho usanga bamwe mu bashoferi badafite ubunyangamugayo muribo, byaba byiza mugihe hagiye gutangwa akazi basabwe icyemezo ndanga myitwarire kigaragaza ko baranzwe n’imyitwarire myiza aho babanje gukora.’’

CIP Kanamugire asoza agira abaturage inama yo kutihutira kugura ibyo babonye byose.

Yagize ati:’’ Mbere yo kugira icyo ugura ukwiye kujya ushishoza byaba ngombwa ukabimenyesha n’ubuyobozi kuko iyo ufatanywe ibyibano nawe ufatwa nk’umufatanyacyaha, ugakurikiranwa n’amategeko kandi ugahomba n’amafaranga yawe washoye.’’

Ubuyobozi bw’iyi Kompanyi bukaba bwarashimye Polisi y’u Rwanda imbaraga yashyize mu gukurikirana aba bibye kugeza bafashwe, asoza avugako bagiye kurushaho kumenya neza abakozi bakoresha murwego rwo kwirinda ko ibikorwa nk’ibi byazasubira.