Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Polisi yakanguriye abaturage kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe yakanguriye abatuye akagari ka Gahama, mu murenge wa Kirehe kwirinda ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina no gufatanya kubikumira; batanga amakuru atuma inzego zibishinzwe zifatanya kubikumira.

Ibi babisabwe ku itariki 22 z’uku kwezi mu nama bagiranye  n’Umwofisiye wa  Polisi  ushinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere , Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana.

Mu butumwa bwe, IP Gahigi yabwiye amagana y’abitabiriye iyo nama ko ihohotera rishingiye ku gitsina ahanini rikorerwa abagore n’abakobwa kuruta uko rikorerwa igitsinagabo.

Yababwiye ko mu bikorerwa abagore n’abakobwa harimo kubakubita , kubatuka, kubahoza ku nkeke, kubavunisha, kubafata ku ngufu no kubabuza uburenganzira ku mitungo.

Yagize ati,"N’ubwo  abagore n’abakobwa basigaye bavuga, ndetse bakagaragaza ihohoterwa bakorewe; bitandukanye na kera aho bamwe mu barikorewe barucaga bakarumira; ariko na none hari aho bikigaragara. Hari abahohoterwa bakaryumaho. Abo bakeneye kwigishwa uburenganzira bwabo no gukangurirwa kumenyesha Polisi n’izindi nzego zibishinzwe ihohoterwa bakorewe cyangwa bakorerwa."

IP Gahigi yabwiye abaturage bitabiriye iyo nama ko abenshi mu bakora ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina; cyane cyane abagabo, baba banyoye ibiyobyabwenge; abandi bakaba babiterwa n’ubusinzi n’ubujiji bushingiye ahanini ku kutamenya  uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri rusange.

Yagize ati,"Bamwe mu bagabo bibwira ko gushyira igitsure ku bo bashakanye ari byo bituma babubaha. Iyo mitekerereze ni yo akenshi ivamo guhohotera abagore. Nta we ukwiriye guhohoterwa kubera ko ari igitsina runaka."

Yababwiye ko umuryango urangwamo ihohotera rishingiye ku gitsina udashobora gutera imbere; kandi usibye n’ibyo ko nta mahoro n’umutekano bishobora kuwurangwamo.

IP Gahigi yasabye  abatuye akarere ka Kirehe muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gutangira ku gihe amakuru yerekeranye n’ihohotera rishingiye ku gitsina kuri Sitasiyo ya Polisi ibari hafi cyangwa bagahamagara nomero ya telefone itishyurwa  3029 (Isange One Stop Centers) cyangwa 3512 (Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.)