Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Polisi yahuguye abagize Komite zo kwicungira umutekano

Abagize Komite z’abaturage zo kubungabunga umutekano bagira uruhare runini mu gukumira ibyaha. Nk’Abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha, Polisi y’u Rwanda ibaha amahugurwa  kugira ngo basohoze izo nshingano neza.

Ni muri urwo rwego ku itariki 16 z’uku kwezi , Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe yahuguye abagera ku 120 bo mu murenge wa Nyamabuye.

Atangiza ku mugaragaro ayo mahugurwa y’umunsi umwe,Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe  imibereho myiza y’abaturage, Mukandarikaguye Gerardine yabashimiye uruhare bagira mu kubungabunga umutekano muri aka karere; abasaba gukomeza kurangwa n’ubunyangamugayo, imikorere ndetse n’imikoranire myiza n’izindi nzego.

Yababwiye ati,"Umutekano ni ishingiro ry’ibyo igihugu kimaze kugeraho. Mukwiriye rero kuwitaho. Mugomba  kwandika abinjira n’abasohoka, kandi mugomba kumenya abatuye imidugudu yanyu."

Mu kiganiro yagiranye nabo,  ushinzwe imikoranire ya Polisi n’Abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana, yabibukije  ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye; bityo ko bakwiriye gushyira imbaraga mu gukumira icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya.

Yagize ati,"Mufite uruhare runini mu kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo. Mufite kandi uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha aho mutuye. Mukomereze aho; kandi mubere abandi urugero rwiza."

Yabibukije ko inzego zose zibereyeho kuzuzanya hagamijwe ineza y’Igihugu n’abagituye; bityo abasaba gukomeza gufatanya n’izindi nzego muri gahunda z’iterambere n’umutekano birambye, bibanda ku gukangurira umuryango nyarwanda kwirinda ibinyuranyije n’amategeko byose.

IP Gahigi yakomoje ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati,"Iyo inzego z’umutekano zimenye ko hari ikintu gishobora kuwuhungabanya kirimo gutegurwa, zifatanya kugikumira. Mu bukangurambaga bwanyu mujye mwibutsa abantu ko gukumira no kurwanya ibyaha bisaba ubufatanye bwa buri wese mubabwira ko iyo umutekano uhungabanye bigira ingaruka ku gihugu n’abagituye."

Yababwiye ko abanywa ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge bakora ibikorwa bihungabanya umutekano nko gukubita no gukomeretsa; abasaba gufatanya n’izindi nzego kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ryabyo.

Abitabiriye ayo mahugurwa bashimye Polisi uburyo idahwema kubahugura ,biyemeza ko bagiye  gushyira imbaraga mu kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge n’ibindi byaha.