Polisi y? u Rwanda mu Karere ka Kirehe, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Nyakanga, yafashe abantu batanu bakurikiranyweho kwinjiza mu Rwanda magendu y'amabaro ane y?imyenda ya caguwa bayakuye mu gihugu cy?abaturanyi cya Tanzanya, bakoresheje inzira zitemewe.
Bafatiwe mu Murenge wa Kigina, Akagali ka Gatarama, Umudugudu wa Kanogo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko abafashwe ari; Bahire Cyprien, Ngabonzima Emmanuel, Ndungutse Emmanuel, Iradukunda Aminadab, n'Uwiduhaye Placide, bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage.
Yagize ati: ?Abaturage bo mu Mudugudu wa Kanogo bahamagaye Polisi bayibwira ko hari abantu babiri; Iradukunda na Ndungutse bafite imyenda ya caguwa, nibwo Polisi yahise itangira ibikorwa byo kubafata ubwo bari mu nzira berekeza kwa Bahire ari we nyiri ayo mabaro nawe waje gufatirwa iwe mu rugo.?
?Bakimara gufatwa bavuze ko hari n'undi witwa Ngabonziza nawe ufite andi mabaro y?imyenda ya caguwa utuye mu Murenge wa Nyamugari, abapolisi bahise bajya kumufata basanga Uwiduhaye ari kuyapakira ku igare ngo ayashyire abakiriya ba Ngabonziza, bose bahita bafatwa.?
SP Twizeyimana yasabye abaturage baturiye imipaka kureka kwijandika mu bikorwa byo kwinjiza mu gihugu magendu n'ibiyobyabwenge, no kureka gukora ibyaha byambukiranya imipaka.
Yasoje asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi ku gihe, hagamijwe guhashya abakora ibyaha.
Abafashwe bose bashyikirijwe urwego rw?igihugu rw?ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Nyamugari ngo hakurikizwe amategeko.
Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).

Kinyarwanda
English










