Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Polisi yafashe abasore 3 bakekwaho gushaka kwiba moto

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe kuri iki cyumweru tariki ya mbere Kamena yataye muri yombi abasore 3 bakekwaho gushaka kwiba moto.

Abo akaba ari Rwalinda Felicien w’imyaka 26, Niyigena Alphonse w’imyaka 26 n’undi wamenyekanye ku izina rya Masengesho w’imyaka 24.

Bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe mu gihe iperereza rikomeje.

Nk’uko Polisi ikorera mu karere ka Kirehe ibitangaza, umumotari witwa Umuraza Francois yari atwaye umugenzi, ageze mu kagari ka Kampombo umurenge wa Mahama abo bagabo batatu babategeka guhagarara no kuva kuri moto.

Umuraza yashatse kwanga kuyivaho, aba bagabo batangira kumuniga barayitwara.

Kubera ko hari abaturage b’ako kagari bari babonye ibyo byose, bahise bahamagara bagenzi babo b’aho bari berekeje, bafata abo bajura nabo bahamagara Polisi ibegereye iraza ifata abo banyacyaha.

Iyo moto yahise ishyikirizwa nyirayo, nawe ashimira abaturage b’ako kagari kubera uburyo bamutabaye anashimira Polisi y’u Rwanda kuba yafashe abashakaga kumwiba ikanamusubiza moto ye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Senior Superintendent of Police (SSP) Benoit Nsengiyumva  yashimiye igikorwa cy’aba baturage, abasaba gukomeza gukorera hamwe mu kurwanya ibyaha.

SSP Nsengiyumva yasabye abaturge gukomeza amarondo no guhanahana amakuru ku buryo bwihuse, ibyo bikazatuma ibikoresho biba byibwe biboneka ndetse n’abagira uru ruhare muri ubu bujura bagafatwa.