Abayobozi b’inzego z’ibanze bagera kuri 200 naza komite zishinzwe kwicungira umutekano CPC’S bo mu murenge wa Gahara akarere ka Kirehe kuri uyu wa kane tariki ya 2 Ukwakira baganiriye ku mutekano barebera hamwe ibyagezweho maze bafata n’ingamba.
Inama ikaba yabereye mu mudugudu wa Ruhimba iyoborwa n’umunyamabanga nshingwa bikorwa wa Gahara Anastase Hategekimana.
Hategekimana akaba yaganirije abari bitabiriye inama ibirebana n’umutekano,amakimbirane abera mungo maze abakangurira kujyabatangira amakuru ku gihe ku kintu cyose ba bona cyateza umutekano muke aho batuye.
Yabasabye kwirinda ibihuha ahubwo bagaharanira gukora ibibateza imbere bakarwanya ubukene aho gutegereza akimuhana kaza imvura ihise.
AIP Gahigi harerimana ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage ( DCLO ) mu karere ka Kirehe yasabye abaturage kujya birinda ibiyobyabwenge,n’amakimbirane yo mungo ,kandi bakarwanya ruswa.
Yabashimiye ubufatanye bwiza buri hagati yabo n’inzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya ibyaha, maze abasaba gukomeza gushyiramo ingufu no gukomeza kubumbatira umutekano.
Yongeye kwibutsa abaturage kwicungira umutekano,bagatanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bishingiye ku ihohoterwa bikumirwe, cyane cyane ibyaha bikorerwa mu ngo by’umwihariko gukubita no gukomeretsa.
Kinyarwanda
English











