Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Polisi irakangurira abaturage kurinda amatungo yabo no kurwanya imbwa zizerera

Mu mpera z’ukwezi gushize, intama eshatu z’uwitwa Mugemana Francois zariwe n’imbwa biziviramo gupfa. Ibi byabereye mu murenge wa Mpanga, mu kagari ka Nasho, mu mudugudu wa Nyabubare, aho imbwa zaje zigasanga izi ntama ziziritse zirazikomeretsa cyane biziviramo urupfu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko uyu Mugemana yageze aho yari yasize aziziritse asanga zapfuye kandi zifite ibikomere, bikaba bikekwa ko zariwe n’imbwa.

CIP Kanamugire yagize ati:’’ Ibi byabaye ku gicamunsi, aho uyu Mugemana yageze aho yari yasize aziritse intama ze eshatu, asanga zose zapfuye kandi zifite ibikomere. Hahise hafatwa icyemezo cyo kuzitwika.

Yakomeje akangurira abaturage kujya barinda cyane amatungo yabo ntibayaterere ku gasozi ngo bigendere, kuko ubusanzwe amatungo agomba kororerwa mu ngo. Yasabye aabaturage kujya babimenyesha ubuyobozi bireba igihe cyose babonye imbwa zidafite ba nyirazo zizerera kugirango zifatirwe ingamba.

Yagize ati:’’Abaturage bagomba kurinda amatungo yabo ntibayazirike ku gasozi ngo bigendere, ahubwo bakayororera mu ngo zabo hasanzwe hari n’umutekano wayo wizewe. Barasabwa kandi nanone guhagurukira iki kibazo cy’imbwa n’izindi nyamaswa zishobora kuba zateza umutekano mucye mu baturage, aho bazibonye zizerera  bakabimenyesha ubuyobozi bireba bukazifatira ingamba zitarabasagarira.’’

Ibi byaje bikurikira ibyabereye mu murenge wa Masaka wo mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, aho nabwo mu mpera z’ukwezi gushize, uwitwa Iradukunda Jean Bosco yakomerekejwe n’imbwa ya Muhawenimana Cyrille imurumye ku maguru. Uwarumwe n’iyo imbwa yahise ajyanwa ku bitaro bya Masaka kugirango yitabweho mu gihe nyirayo we yaburiwe irengero akaba agishakishwa.

Aha naho, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu yasabye abaturage batunze imbwa kujya bazikingiza kandi bakazikingirana kugirango bazirinde guteza umutekano mucye.

SSP Hitayezu yagize ati:’’ Nk’uko duhora tubikangurira abaturage, umuntu wese utunze imbwa n’izindi nyamaswa nk’injangwe, agomba kuba yarazikingije kandi nabwo akazikingirana mu rugo. Ntizikwiriye gusohoka ngo zijye mu bantu zitari kumwe na ba nyirazo kugirango zidateza umutekano mucye mu baturage.”

Akarere ka Kirehe gakunze kugaragaramo ibibazo binyuranye bya hato na hato bituruka ku mbwa zirya abantu n’amatungo. Umubare munini w’izo mbwa ziteza ibibazo zikaba ari izitagira ba nyirazo zituruka muri Parike y’akagera zikaza mu ngo z’abaturage.

Mu cyumweru gishize muri aka karere hishwe imbwa 10 zari zariye ihene 5 hifashishijwe  imiti yabugenewe.