Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Polisi ikomeje guhugura abafatanyabikorwa bayo ku mutekano

Kuva Tariki 08 Mutarama2019 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe yatangiye guhugura  abafatanyabikorwa bayo ku rwego rw’imirenge hagamijwe  kurebera hamwe uko umutekano wakomeza kubumbatirwa.

Ni amahugurwa ahabwa abagize komite z’abaturage mu kwicungira umutekano(CPCs), abagize irondo ry’umwuga,urubyiruko rw’abakorera bushake mu  gukumira ibyaha (RYVCP) ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

Tariki 18 Mutarama, aya mahugurwa yakomereje mu murenge wa Gahara aho abafatanyabikorwa ba Polisi bahuguriwe hamwe uko bakumira ibyaha bigaragara muri  uyu murenge ndetse n’ akarere  muri rusange.

Ni amahugurwa yatanzwe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi  n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha mu karere (DCLO)  Inspector of Police(IP) Gahigi Harerimana.

IP Harerimana yibukije  abitabiriye amahugurwa ko  batuye mu murenge  uhana imbibi n’ibihugu by’abaturanyi bityo bwakwiye  kujya bahora bari maso.

Yagize ati:”Murabizi ko muri ibi bihugu duturanye ndetse uyu murenge ukora ku mipaka yabyo  haturuka ibiyobyabwenge  n’ibindi bicuruzwa bya magendu ,murasabwa guhora muri maso mugakumira ibyo bintu. Haba hari ibyo mubonye mukihutira gutanga amakuru.”

IP Gahigi yagarutse ku kibazo k’inda  ziterwa abana b’abangavu bari munsi y’imyaka 18 bigatuma bacikiriza amashuri.

Yasabye abitabiriye amahugurwa kujya bitabira inteko z’abaturage n’umugoroba w’ababyeyi bakaganiriza abaturage kuri iki kibazo ndetse n’abo bana  bahari.

Umwe mubari bitabiriye aya mahugurwa akaba ari n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu kagari yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarateguye aya mahugurwa kuko abafasha kugira byinshi bakosora mu gukomeza kubungabunga umutekano.

Aya mahugurwa yari yitabiriwe n’abantu barenga 340 baturutse mu tugari  tugize umurenge wa Gahara.Aya mahugurwa  azakomeza mu mirenge yose igize akarere ka Kirehe.