Guhera tariki ya 1 kugera ku ya 11 Ukwakira 2013 itsinda ry’abaganga bakorera mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru riri mu turere twa Kirehe na Nyagatare mu gikorwa cyo gupima ku bushake virusi itera Sida. Abipimisha ku bushake virusi itera Sida ni abapolisi bakorera muri utwo turere twombi, abandi bakorana na Polisi barimo abagize komite z’abaturage zo kwicungira umutekano (CPC’s), n’imiryango yabo ndetse n’abaturage batuye mu tugari n’imidugudu byegereye aho icyo gikorwa kirimo kubera.
Umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi muri Polisi y’u Rwanda ACP Dr Wilson Rubanzana akaba ari nawe ushinzwe guhuza ibikorwa bijyanye no gupima ku bushake virusi itera Sida abavuzwe hejuru, yavuze ko banatanga ubutumwa n’inama zitandukanye ku kwirinda icyorezo cya Sida, gupima umuvuduko w’amaraso, ndetse hakabaho no gukangurira abagabo kwisiramuza kuko bigira uruhare mu kutandura virusi itera Sida.
ACP Dr Wilson Rubanzana akaba yakomeje avuga ko muri iki gikorwa barimo, bajya no ku maradiyo atandukanye y’abaturage akorera mu turere, bagatanga ubutumwa, bakaganira n’abaturage ndetse bakabagira n’inama zo kwirinda virusi itera Sida ndetse n’ibindi byabafasha kwirinda indwara zitandukanye no kugira isuku haba mu rugo ndetse no ku mubiri.
Nk’uko yakomeje abivuga, ngo mu gihe abantu baba bipimisha ku bushake virusi itera Sida, kugira umutekano nk’uko ariwo nkingi y’iterambere, byunganirwa n’uko aba bapolisi, ndetse n’aba bafatanyabikorwa bayo ndetse n’abaturage baba bafite ubuzima bwiza. Iki gikorwa rero kikaba kiba kigamije kureba uko ubuzima bwabo bwifashe no kubagira inama kugira ngo gahunda zo kubungabunga umutekano zijyane no kugira ubuzima bwiza.
Iki gikorwa kikaba kirimo kuba ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’ubuzima, bikaba biteganyijwe ko kizanakomereza no mu tundi turere.