Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe na Ngoma: Abaturage baganirijwe ku kwirinda ihohotera rikorerwa abagore n’abana n’iryo mu ngo

Tariki 28 Ugushyingo nibwo abaturage bo mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe no mu murenge wa Karembo na Gashanda mu karere ka Ngoma habereye inteko z’abaturage maze zitangwamo ibiganiro byibanze ku kurwanya ihohotera rikorerwa umwana, abagore n’abakobwa ;  mu gihe kuva tariki ya 25 Ugushyingo mu gihugu hose hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa.

Mu karere ka Kirehe kuri uyu wa 28 Ugushyingo mu nteko y’abaturage,  ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi  n’izindi nzego mu karere Inspector of Police(IP) Gahigi Harerimana yitabiriye inteko.

Mu kiganiro yatanze yasabaye abaturage kubana neza cyane cyane abafite ingo bakareka amakimbirane ya hato na hato akunze kuba mu miryango, agira inama abagabo bakareka ingeso mbi y’ubuharike ikunze guteza ibibazo bikomeye mu miryango.

IP Gahigi yagize ati:”Hari bamwe mu bagabo bagifite umuco wo guharika, ugasanga yinjiye undi mugore uwo yari afite baratandukanye.Ubwo akamusigira abana,uburere bwabo nabwo bukaba bubi, mumenye ko bihanwa n’amategeko”.

Yakomeje avuga ko ikibazo cy’ubuharike muri Kirehe kirimo guteza ibibazo bikomeye cyane cyane ku bana b’abakobwa aho yagize ati:”Mu miryango harimo kuba ubuharike, umugore mukuru aramara kugenda abana cyane cyane abakobwa ugasanga bishoye mu ngeso mbi z’ubusambanyi n’ubuyaya mu minsi mike bakaba baratwite kubera kubura uburere bwa ba nyina; ibi bikwiriye guhagarara kuko ni igihombo ku gihugu.”

IP Gahigi yasoje iyi nama asaba imiryango kubana neza mu mahoro ,abagabo bakareka kunywa ibiyobyabwenge cyane ko ngo aribyo ntandaro y’ibibazo bikunze kuboneka mu miryango,  hakaba hari gahunda yo gusura imiryango ikunze kurangwamo n’amakimbirane ikaganirizwa,ikagirwa inama noneho iyananiranye ikazanwa mu nteko z’abaturage.

Inama nk’iyi kandi yanabaye mu karere ka Ngoma mu mirenge ya Karembo na Gashanda, aho  IP Eugene Musonera n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere  Rwiririza JMV bagiranye ibiganiro n’abaturage.

IP Musonera yabanje gusobanurira abaturage uburenganzira bwabo n’amategeko ahana icyaha k’ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abagore n’abana, aho yanabasobanuriye ubwoko bw’ihohotera nk’irikorerwa ku mubiri, ku mutima irikorerwa ku gitsina n’irishingiye ku mutungo.

Irishingiye ku mutungo yabagaragarije ko ariryo rikunze guteza ibibazo mu miryango maze agira a ati: “Hari bamwe mu bagabo usanga bashaka kwikubira umutungo wo mu muryango bagashaka kugurisha imitungo yaba iyimukanwa n’itimukanwa kandi batabyumvikanyeho n’abagore babo, si byiza kuko bizana ubwumvikane buke no gutandukana mu bashakanye.”

Yagarutse ku bantu bakunze gushora abana b’abakobwa mu mi bikorwa by’uburaya babashukisha amafranga maze abagira inama kubireka kuko amategeko arahari kandi ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.

Yagize ati: “Abantu bagomba  kubaha amategeko  kuko iyo uyarenzeho urabihanirwa, urafungwa umuryango ugasubira inyuma mu iterambere, mwubahe amategeko, mwubahe abo mwashakanye  twubake umuryango uzira amakimbirane”.

IP Musonera avuga ko mbere yo guhana, mu karere ka Ngoma hari ingamba zafashwe zigamije kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa cyangwa irikorerwa mu ngo muri rusange ;  ahashyizweho abitwa inshuti z’umuryango mu midugudu zihutira gukemura ibibazo mu miryango, byananirana bikajya mu nteko z’abaturage byakomeza kunanirana hakitabazwa amategeko.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu yasabye aba baturage kugira isuku umuco , haba ku mubiri n’aho batuye  kandi bakagira umuco wo guhunika imyaka murwego rwo kurwanya inzara. Inama nk’iyi kandi ntiyabereye mu murenge wa Karembo gusa kuko yanabereye no mu murenge wa Gashanda  nawo wo mu karere ka Ngoma.

 Izi nama  zirimo kuba  biturutse kuri gahunda y’iminsi 16 y’ubukangurambaga mu kurwanya  ihohotera rikorerwa abagore , abakobwa n’abana , ni ubukanguramba bwatangijwe mu gihugu hose kuva tariki 25 Ugushyingo 2017 butangijwe na Polisi y’u Rwanda ku bufanye na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango(MIGEPROF).