Mu mpera z’icyumweru gishize , kuri sitade Cyasemakamba mu karere ka Ngoma, abapolisi bagera ku 110 bakorera muri Ngoma n’abandi 120 bakorera muri Kirehe batanze amaraso mu rwego rwo gufasha abantu bayakenera kugira ngo abikwe mu kigega cy’igihugu cy’amaraso cya Rwanda biomedical center (RBC).
Ku ruhande rwa Polisi, iki gikorwa cyayobowe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe , Senior Superintendent of Police(SSP) Callixte Kalisa ari kumwe na Tarika Jean Pierre , umukozi w’ikigega cy’igihugu kibika kikanaha amaraso indembe ziyakeneye ( National center for blood transfusion) mu Ntara y’Iburasirazuba.
Nyuma y’igikorwa cyo gutanga amaraso, SSP Kalisa yagejeje ijambo ku bapolisi bari bitabiriye icyo gikorwa cy’ubutabazi maze avuga ko, Polisi igira inshingano nyinshi ziganjemo gufatanya n’abaturage mu bikorwa by’umutekano no kwiteza imbere, ariko bitayibuza no gufashisha amaraso nka kimwe mu bikorwa byo gushyigikira gahunda y’ubuvuzi n’ubutabazi bw’abantu bakomerekera mu mpanuka cyangwa mu biza bitandukanye byose byatuma bakenera amaraso kimwe n’abafite uburwayi busaba kuyongererwa.
SSP Kalisa yagize ati:” Bumwe mu buryo bwo guteganyiriza ibiza nk’uko Polisi itajya ibura mu bikorwa by’ubutabazi cyangwa birwanya ibiza, ni igikorwa cyo gutanga amaraso kuko indembe ziyakenera mu bitaro bitandukanye zihoraho, n’ubwo bataba benshi ariko tugomba gufasha ikigega cy’igihugu kiyabika kugirango kibone ayo gitanga bibaye ngombwa.”
Yakomeje avuga ko gutanga amaraso ku bapolisi biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano asanzwe yarasinywe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gupima indwara (Rwanda Biomedical Center) ari nacyo gifite mu nshingano ikibika kikanatanga amaraso ku bayakeneye.
Asoza, SSP Kalisa yagize ati:” Twashyiraga mu bikorwa ibyo dusabwa n’ubuyobozi Polisi y’u Rwanda bwiyemeje gufatanya n’ibindi bigo byose ku neza y’Abanyarwanda kuko turindira umutekano abaturage bose barimo n’ababuze ubufasha bw’amaraso kandi tubufite, ubuzima bwabo nabwo buri mu nshingano zacu.”
Tarika we yashimiye ubuyobozi bw’imitwe yombi ya Polisi by’umwihariko na Polisi y’u Rwanda muri rusange ku bufasha bukomeye iha ikigo abereye umukozi aho yagize ati:” Ntibyoroshye kubangikanya inshingano musanganywe tuzi ko zitoroshye no gutanga amaraso , ni ibyo gushimwa kandi tuboneyeho gusaba n’ibindi bigo bitandukanye, ibya Leta n’ibyigenga ko byarebera kuri Polisi y’u Rwanda maze nabyo bigakangurira ababikoramo gutanga amaraso”
Uretse gutanga amaraso kandi, abapolisi bitabiriye iki gikorwa , bakorerwa n’igenzura ririmo ingano y’amaraso, uko umutima utera, umuvuduko w’amaraso, gupimwa izindi ndwara nka Hepatite, agakoko kanduza Sida n’izindi.
Iki gikorwa cyabereye mu mitwe ya Polisi muri Ngoma na Kirehe kije gikurikira ikindi nkacyo cyabaye mu mpera z’ukwezi kw’Ukwakira mu turere twa Rwamagana na Kayonza, kikitabirwa n’abapolisi 160 bakorera muri utwo turere, abapolisi 70 bakorera mu karere ka Bugesera bayatanze hagati mu kwezi k’Ugushyingo aho kigomba gukomereza mu yindi mitwe ya Polisi isigaye yose ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Kinyarwanda
English











