Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Irondo ryafatanye umusore urumogi rupima ibiro umunani

Mu karere ka Kirehe, umurenge wa Musasa  irondo ryafatanye umusore uri mu kigero cy’imyaka 18 urumogi rupima ibiro umunani. Gufata uwo musore byabaye ku itariki ya 25 Ukwakira saa mbiri z’ijoro.

Uyu musore witwa Mico Steven yafashwe nyuma y’uko iryo rondo riketse ko mu gakapu yari afite harimo ibintu bidasanzwe. Nyuma yo kumuhagarika no kumusaka basanze muri ako  gakapu harimo ibiro umunani by’urumogi.

Ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe mu gihe iperereza rya Polisi rigikomeje ngo hamenyekane amakuru yose kuri urwo rumogi.

Superintendent Innocent Kagorora ayoboya Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe, akaba avuga ko guta muri yombi uwo musore wari ufite urumogi, babikesha ubufatanye bwamaze gushinga imizi hagati y’abaturage na Polisi, ubu buryo bwo gufatanya kwicungira umutekano bukaba buzwi ku izina rya community policing.

SP Innocent Kagorora akomeza avuga ko nta kamaro ko kwishora mu kunywa cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku babikoresha.

Yakomeje asaba urubyiruko by’umwihariko guca ukubiri n’ibiyobyabwenge kuko bituma nta terambere bageraho kubera ko iyo babaye imbata yabyo bata amashuri.

Uyu muyobozi akaba asaba abaturage gukomeza umuco mwiza bafite wo gutanga amakuru haba ku bacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge, ndetse bakajya banamenyesha hakiri kare inzego z’umutekano ikintu icyo aricyo cyose gishobora kuwuhungabanya kugira ngo habeho gukumira no gufata abanyabyaha.

Twabibutsa ko hari hashize iminsi mike Polisi y’u Rwanda itanze ibiganiro mu mashuri anyuranye hirya no hino mu gihugu, ibyo biganiro bikaba byaribanze ku gushishikariza abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye kwirinda ibiyobyabwenge.