Imbwa za Polisi zishinzwe kureha ibiyobyabwenge, ejo tariki ya 19 Werurwe zatahuye urumogi rungana n’udupfunyika 82, uru rumogi rukaba rwarasanzwe mu nzu y’umuturage witwa Mico Myiza Steven w’imyaka 20, wo mu murenge wa Gatore, akagari ka Nyamiryango mu karere ka Kirehe.
Ibi bikaba byakozwe mu gikorwa cya Polisi cy’ubukangurambaga bw’iminsi itatu bugamije kurwanya ibiyobyabwenge, ubu bukangurambaga bukaba bwaratangijwe muri aka karere ejo taiki ya 18 werurwe.
Iki gikorwa cy’ubukangurambaga, kirarangwa n’ibikorwa bitandukanye bitandukanye birimo; ibiganiro mbwirwaruhame, kwakira ibirego by’abaturage hifashishijwe Mobile Police Station ndetse n’imikwabu igambiriye gutahura ibiyobyabwenge.
Mu bindi biyobyabwenge byafatiwe mu mukwabu wakozwe mu gitondo cya none, n’inzego z’umutekano harimo litiro umunani za kanyanga.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Cyunuzi, Uwambayinema Clementine, wari witabiriye iki gikorwa yashimye ingamba za Polisi zo kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye by’umwihariko ibiyobyabwenge.
Yakomeje kandi ashima uburyo bushyashya bwo gukoresha imbwa mu gutahura ibiyobyabwenge. Yagize ati: “Iyi n’ingamba nziza ndetse inagaragariza n’abandi bashobora kwishora muri bene ibi byaha ko Polisi yabahagurukiye”.
Uwambayinema yagiriye inama abaturage muri ako kagari by’umwihariko urubyiruko gucika ukubiri n’ibiyobyabwenge ahubwo bakitabira gukora indi mirimo ibafitiye akamaro ndetse yanateza igihugu imbere.
Umuyobozi w’ Ishami ry’ Ubugenzacyaha, rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, Senior Superintendent Urbain Mwiseneza, yavuze ko ibiyobyabwenge ari ikibazo kibangamiye umutekano w’ingo n’igihugu muri rusange, kandi ko Polisi yahagurukiye kubirwanya no kubikumira.
Yakomeje avuga ko akarere ka Kirehe n’aka Rubavu, arizo nzira ikiyobyabwenge cy’urumogi kinjiriramo, gikwirakwizwa hirya no hino mu gihugu cyacu, akaba ari nayo mpamvu iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyabereye mu karere ka Kirehe.
Nyuma y’ifatwa ry’ibi biyobyabwenge, igikorwa cy’ubukangurambaga, cyakomereje Ku gicamunsi cya none, mu murenge wa Musaza akagari ka Kabuga aho abaturage bagera kuri 300 baganirijwe ku bubi bw’ibiyobyabwenge ndetse abagera kuri cumi na babiri bakaba bashyikirije Mobile Police station.
Abari bitabiriye iki gikorwa baganirijwe no ku bindi byaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ingo ndetse n’icuruzwa ry’abantu. Aha abaturage bakaba basabwe kugira uruhare mu ikumirwa ry’ibi byaha bahanahana amakuru ku gihe n’inzego z’umutekano bityo kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
Kinyarwanda
English










