Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Hamenwe litiro zirenga 2,000 z?amoko y?inzoga zitujuje ubuziranenge

Kuri uyu wa mbere tariki ya  03 Mutarama mu Karere ka Kirehe hamenwe litiro 2,036 z?inzoga zitujuje ubuziranenge zafatiwe mu baturage. Ni inzoga zafashwe mu gihe cy?amezi ane zifatirwa m bikorwa bya Polisi y?u Rwanda, zafatiwe mu mirenge ya Kirehe na Kigina.

Inzonga zafashwe ni izo  mu bwoko bwa Gubwaneza, Bonne chance, Ubuzima ntabwo, Imanzi, Gikundiro Tangawizi n?ikinyobwa kitwa  Isano Ginger. Izi nzoga zamenwe ubwo hari hamaze gukorwa umuganda rusange.

Igikorwa cyo kumena ziriya nzoga cyabereye mu Murenge wa Kirehe mu Kagari ka Nyibikokora, Umudugudu wa Bwiza, zamenwe nyuma y?umuganda rusange wari witabiriwe n?urubyiruko rw?abakorerabushake bagera muri 50  bo mu mirenge ya Kirehe na Kigina. Hatewe ibiti 7,000 bikikije ahari ibiro by?Akarere ka Kirehe mu rwego rwo kurengera ibidukikije.?

Umuyobozi w?Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira yibukije abaturage ingaruka zituruka ku nzoga zitujuje ubuziranenge.

 Yagize ati? Muri iki gihe murimo kumva ingaruka zituruka ku kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge ku buzima bwa muntu kuko hari abahaburira ubuzima. Ni uruhare rwa buri muntu kugira ngo  turwanye izi nzoga zicike mu muryango nyarwanda, byose bizagerwaho binyuze mu gutanga amakuru aho tuzibonye hose zikorwa cyangwa zicuruzwa.?
 
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kirehe, Superintendent of Police (SP) Jean Berchmans Dusengimana yasabye abaturage kwirinda kunywa izo nzoga zutujuje ubuziranenge.

Yagize ati? Turabakangurira kujya mubanza kwitondera inzoga mugiye kunywa, mukabanza kureba ko zujuje ubuziranenge, ko zitarengeje  igihe ndetse munarebe ko zujuje amabwiriza y?ubuziranenge. Ibi bizabafasha kwirinda ingaruka zagira ku buzima bwanyu ndetse no kwirinda ibyaha bikorwa biturutse ku businzi bw?izi nzoga.?

Yakomeje ashimira urubyiruko rw?bakorerabushake ku ruhare rwabo mu guteza imbere abaturage abasaba gukomeza kwibanda ku gukumira ibyaha bitaraba. Yabashimiye uruhare rwabo bakomeza kugaragaza mu kurwanya ikwirakwizwa ry?icyorezo cya COVID-19 abakangurira gukomeza ubukangurambaga mu baturage babashishikariza kwikingiza icyorezo cya COVID-19 mu rwego rwo kwirinda ingaruka zituruka kuri iki cyorezo.

Ingingo ya 5 y?Iteka rya minisitiri N?001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n?amabwiriza y?ubuziranenge n?andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.