Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Hakajijwe umurego mu kurwanya ibiyobyabwenge

Kongera ubukangurambaga n’ubufatanye n’abaturage bijyana no kongera ibikorwa birwanya abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge, ibi nabyo  bikaba byaratumye hiyongera umubare w’abafatwanwa ibyo biyobyabwenge bakoresha akarere ka Kirehe nk’inzira n’aho babiruhukiriza,  nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Polisi muri aka karere ,  Supt. James Rutaremara.

Nk’uko imibare iva muri Polisi ibyerekana,  mu kwezi gushize konyine , nibura ibiro 139 by’urumogi , litiro 184 za Kanyanga na litiro 540 z’inzoga z’inkorano zindi byafatiwe mu mikwabu itandukanye ya Polisi ku bufatanye n’izindi nzego muri aka karere.

SP Rutaremara agira ati:” iyo urebye inzira zikoreshwa cyane mu karere, usanga ari imirenge ikora ku mipaka nka Gahara, Gatore, Musaza,Nyamugari na Kigarama , ibi bigatuma hagirwa indiri cyane cyane n’abacuruza ibiyobyabwenge bava mu bihugu byo hakurya, mu kubirwanya rero, twashyize imbaraga muri iyi mirenge, nabyo bikaba byarabyaye umusaruro  hamenyekana  kandi hafatwa ababicuruza n’ibikoresho byabo.”

Yongeyeho ati:” Mu bikorwa bibarwanya mu kwezi k’Ukwakira, twafashe abagera kuri 37 ariko  24 muri bo bashyikirijwe inkiko , 13 bandi bajyanwa mu kigo ngororamuco aho bigishijwe indangagaciro no kwitabira imirimo yabateza imbere ndetse na gahunda za Leta nazo  zikubiyemo ibituma biteza imbere.”

Yakomeje avuga ko biciye mu kongera ubukangurambaga, hari benshi baretse  ku bushake ibyo bikorwa bitemewe n’amategeko.

Aha akaba yagize ati:” Mu kwezi gushize, abantu batanu muri Nyamugari ku bushake bwabo, bibwiriye Polisi n’inzego z’ibanze ko bari basanzwe benga inzoga zitemewe, maze batanga ibikoresho bifashishaga banemera ubufatanye mu bukangurambaga bwo kubirwanya.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere yagize kandi ati:”Twongereye abashinzwe umutekano muri iyi mirenge kandi dukangurira abayituye cyane cyane abamotari n’abashoferi  kubigira ibyabo, bikaba byaratanze umusaruro ndetse no kuri magendu nayo  yahabarizwaga.”

Mu Gushyingo nanone, mu kurwanya magendu, Polisi yafashe amakarito 15 y’inzoga zitwa  African Gin n’andi 34 ya Martin; ibiro bikabakaba 300 by’umuceri wa magendu n’udukarito tw’imitobe yitwa Novida.

SP Rutaremara agira ati:” N’ubwo habaho iyo mikwabu, ibikorwa byo gusaka n’ubukangurambaga, akarere ka Kirehe kaguma kuba indiri y’abacuruza ibiyobyabwenge n’abakora ibyaha bitandukanye bibifiteho inkomoko, bikaba bisaba ubufatanye bukomeye cyane cyane n’abaturage, duhanahana amakuru ku gihe ku waba akekwa kuba hari aho ahuriye n’ibiyobyabwenge kimwe no gukaza amarondo.”