Abagabo batatu aribo Ndacyatisenga Callixte w’imyaka 38, Iyakaremye Emmanuel w’imyaka w’imyaka 22 na Nsabimana Steven w’imyaka 28 bari mu maboko ya Polisi ikorera mu karere ka Kirehe, aho bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu bujura bw’inka 27 zibwe mu ijoro ryo ku itariki ya 20 Ukwakira zivanywe mu gihugu cya Tanzaniya.
Uyu Ndacyayisenga Callixte ni umunyarwanda wavukiye mu gihugu cya Tanzaniya akaba yari asanzwe ari umushumba w’inka z’umunyatanzaniya witwa Munyejwi Ndemezo. Ndacyayisenga Callixte ajya kwambukana izo nka, yaje mu Rwanda yiyita Byamukama George akaba yarafashijwe n’abasare babiri aribo Iyakaremye Emmanuel na Nsabimana Steven kwambukana ziriya nka umugezi w’Akagera. Nyir’inka ariwe Munyejwi Ndemezo asanzwe atuye mu karere ka Biharamuro, nyuma yo kuburira irengero inka ze n’umushumba, yahise atabaza hose maze bidatinze nyuma y’umunsi umwe gusa aza kumenya ko inka ze zageze mu Rwanda mu karere ka Kirehe, umurenge wa Mahama, akagari ka Munini zibwe.
Uyu mugabo yahise yambuka aza mu karere ka Kirehe aho ubuyobozi n’inzego z’umutekano zamufashije gushakisha kugeza ubwo bariya bagabo uko ari batatu batawe muri yombi, ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe Superintendent (SP) Innocent Kagorora yavuze ko Polisi ikirimo gushakisha n’abandi basare bafashije Ndacyayisenga Callixte kwambutsa ziriya nka. SP Innocent Kagorora akaba asaba abaturage baturiye ibyambu ariko cyane cyane abasare kuba maso bakamenya ibintu bidasanzwe bishobora guhungabanya umutekano cyangwa ibindi bikorwa by’ubujura, bakajya babimenyesha kare polisi n’izindi nzego kugira ngo habeho gukumira no gufata abagizi ba nabi n’abandi banyabyaha muri rusange.
Aba bagabo icyaha kiramutse kibahamye bashobora guhanishwa igihano cy’igifungo gishobora kugera ku myaka ibiri nk’uko bikubiye mu ngingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.