Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Babiri bakurikiranweho gutanga ruswa no gukoresha inyandiko mpimbano

Ruhumuriza Theobald w’imyaka 42 na Gakuba Jean w’imyaka 42 bo mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe, kuwa 15 Werurwe bafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere. Bafashwe baha umugenzacyaha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu kugira ngo Ruhumuriza adakurikiranwa ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko uyu  Ruhumuriza yagurishije ubutaka inshuro ebyiri ku bantu babiri batandukanye, uwo baguze bwa kabiri niwe watumye uyu afatwa, yamuhaye icyangombwa cy’igihimbano akimara kukibona yihutira kubimenyesha ubuyobozi.

Yagize ati:  “Ruhumuriza yagurishije ubutaka ku muntu wa mbere amuha ibyangombwa byabwo, yongera kubugurisha uwa kabiri amuha ibyangombwa by’ibihimbano byanditse mu izina rya nyina. Uyu wabuguze bwa kabiri aza kugenzura icyangombwa cy’ubutaka asanga n’igihimbano abajije uwo baguze ubutaka abura ibisobanuro niko guhita ajya gutanga ikirego k’urwego rw’ubugenzacyaha.”

CIP Twizeyimana avuga ko ubugenzacyaha bwahise buhamagaza Ruhumuriza ngo aze yisobanure ku byaha akekwaho, amaze kumva ko ahamagajwe n’urwego rw’ubugenzacyaha kandi aziko agiye kubazwa ibyaha azi neza ko yakoze, yahise yifashisha inshuti ye Gakuba Jean ngo amuhuze n’uwo mugenzacyaha wari umuhamagaje mu rwego rwo kugira ngo amuhe ruswa areke kumukurikirana.

Yagize ati: “Gakuba yahise ahamagara umugenzacyaha amusaba ko yamuhuza na Ruhumuriza akamuha ruswa y’ibihumbi 50,000frw akareka gukurikirana ikirego.  Umugenzacyaha yarabyemeye amubwira ko bayamuzanira nawe ahita abimenyesha Polisi aho bagiye guhirira ngo bayamuhe niko guhita babafata.”

Kugeza ubu Ruhumuriza na Gakuba bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe ngo bakurikiranwe ku byaha bacyekwaho.

CIP Twizeyimana yakanguriye abaturage kujya bakurikirana neza ko ibyangombwa bahawe byujuje ubuziranenge bagakurikirana kandi uwo baguze ikintu niba ariwe nyiracyo kuko hateye abantu batanga ibyangombwa by’ibihimbano n’abiyitirira inzego badakorera. Yongeye kubibutsa kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe kugira ngo abakora ibyaha nk’ibyo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Na none kandi, itegeko no Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 mu ngingo yaryo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.   

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.