Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KIREHE: Babiri bafatanywe amabalo atatu ya magendu y’imyenda ya caguwa

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Kirehe, yafatanye abantu babiri, amabalo 3 y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Abafashwe ni umugabo w’imyaka 41 y’amavuko, wafatanywe amabalo 2 na mugenzi we w’imyaka 21 wari ufite ibalo imwe, bafatiwe mu tugari twa Gatarama na Rwanteru mu murenge wa Kigina, ku wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo. 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko bafashwe mu rucyerera ahagana ku isaha ya saa Kumi n’imwe biturutse ku makuru yagiye atangwa n’abaturage.

Yagize ati: ”Tugendeye ku makuru twahawe n’abaturage ko hari abakora ubucuruzi bwa magendu y’imyenda ya caguwa, hateguwe ibikorwa byo kubafata mu rucyerera rwo ku wa Gatatu, habanza gufatwa uwari utwaye kuri moto amabalo abiri wafatiwe mu kagari ka Gatarama, mbere y’uko hafatwa mugenzi we wafatiwe mu kagari ka Rwanteru atwaye ibalo imwe ku igare.”

Biyemereye ko bayikura mu gihugu cya Tanzania bakaba bari berekeje mu isoko rya Kirehe aho bari bagiye kuyiranguza abakiriya babo.

SP Twizeyimana yashimiye abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha batanga amakuru, aboneraho no gukangurira abantu gucika ku bucuruzi bwa magendu n’ibicuruzwa bitemewe, kuko ubifatiwemo bimugiraho ingaruka mbi, zirimo guhomba igishoro no kuba yafungwa ntagere ku iterambere yifuzaga.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara, ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo  bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).