Ku biro by’akagari ka Kiyanzi, umurenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe, hateraniye inama y’inteko rusange y’abaturage yareberaga hamwe uko umutekano w’umurenge wa Nyamugari wifashe muri rusange no kurebera hamwe ingamba zafatwa ngo urusheho kubungwabungwa.
Iyi nama yabaye ku italiki ya 26 Mutarama iyobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Ananias Gatsinzi ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe, Superintendent of Police(SP) James Rutaremara n’abandi bayobozi ku rwego rw’umurenge n’utugari tuwugize.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Gatsinzi yabwiye abari bitabiriye iyi nama ko umutekano wifashe neza muri rusange, anakangurira buri wese kugira uruhare n’ubufatanye mu kuwubumbatira.
Yagize ati: Ntidukwiye kwirara ko dufite umutekano kuko bitafata igihe kinini ngo uduce mu myanya y’intoki, tugomba guharanira kubumbatira ibyo twagezeho mu iterambere n’umutekano kandi tugaharanira kubyongera no kubiteza imbere.”
Gatsinzi yibukije abaturage ko batagomba guha icyuho ibihuha ahubwo ko bakwiye gushyira imbaraga zabo mu gukora imirimo ibateza imbere bo ubwabo n’igihugu muri rusange.
Yasoje abasaba gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye z’igihugu zigamije iterambere n’imibereho myiza yabo.
Umuyobozi wa Polisi mu karere we, yabwiye abari bitabiriye iyo nama gukumira no kwirinda ibyaha, cyane cyane ibiyobyabwenge kuko aribyo bibashora mu bindi byaha birimo ubujura,urugomo ndetse n’ibyaha bikorerwa mu ngo .Kubera izo mpamvu bashishikarije kubireka ndetse no kureka n’ibindi byaha kandi bagatangira amakuru igihe kubabikora SP Rutaremara yagize ati:” Ntibikwiye ko imirenge ya Kirehe irimo n’uyu wanyu yitwa inzira y’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi ruva mu baturanyi bo hakurya ngo namwe mubyemere bikomeze kuhanyuzwa, murasabwa kubyamagana mutanga amakuru kubabinyuza mu midugudu yanyu kandi ababikora murabazi kuko atari abanyamahanga baza kubihanyuza ahubwo ari abavandimwe , abana n’inshuti zanyu; uhishira umugizi wa nabi aba amutije umurindi mu bikorwa bye, nawe aba akwiye kubihanirwa.”
SP Rutaremara yibukije abaturage ko buri wese ari ijisho rya mugenzi we kandi ko bakwiye kwirinda ibikorwa byose byabashora mubyaha.
Yabibukije ko bakwiye kujya bafasha imiryango ifitanye amakimbirane,bayigira inama kandi bagatanga amakuru kubyananiranye, babigeza mu nzego zisumbuye kugirango bikemuke vuba.
Nyuma y’iyi nama umwe mu baturage bari bayitabiriye, Harelimana Joel yagize ati: ” Iyi nama inyunguye byinshi, ubu menye uruhare rwanjye mu kubungabunga umutekano mu gace ntuyemo,kuva ubu rero ngiye kujya ntangira amakuru ku gihe kubanyuranya n’amategeko,iyo akaba ari nayo nkunga yanjye mu kubungabunga no kwicungira umutekano”.
Kinyarwanda
English











