Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Abaturage b’umurenge wa Kigina bakanguriwe kwirinda ibyaha bafatanya n’inzego z’umutekano mu ku birwanya

Mu nama y’umutekano yabaye tariki ya 29 Nzeri mu murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe, umuyobozi w’uyu murenge, bwana Léonard Bihoyiki, yasabye abaturage kwirinda kwishora mu byaha bitandukanye ahubwo bagafatanya n’inzego z’umutekano mu ku bikumira binyuze cyane cyane mu guhanahana amakuru ku gihe.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibibazo bijyanye n’umutekano muri uwo murenge bityo kugira ngo hanafatwe ingamba nshya zo kubicyemura.

Uyu muyobozi yashimye ubufatanye buri hagati y’ubuyobozi bw’umurenge na Polisi muri gahunda zitandukanye cyane cyane umutekano n’iterambere.

Bihori iki yagize ati, “Kurwanya no gukumira ibyaha n’inshingano ya buri mu nyarwanda wese. Ntabwo bigomba guharirwa Polisi gusa, cyane ko aba polisi badashobora kubera hose icyarimwe”.

Assistant Inspector of Police, Gahigi Harelimana uhuza Polisi n’abaturage mu bikorwa byo gukumira ibyaha mu karere ka Kirehe (DCLO), yahamagariye abayobozi b’ibanze cyane cyane abo ku nzego z’imidugudu n’utugari kujya bamenya ingo zirimo amakimbirane kandi bakanihutira kubishakira umuti.

Yasabye kandi abari bitabiriye iyi nama kurwanya no gukumira ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana, ibiyobyabwenge, kimwe n’ibindi byaha.

Yabasabye ko bajya buri gihe bihutira guhanahana amakuru n’inzego z’umutekano k’umuntu uwariwe wese ucyekwaho gukora ibyaha kugira ngo babashe gufatwa.