Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe : Abaturage bo mu mirenge ya Mushikiri na Mahama bakanguriwe gukomeza ingamba zo kwicungira umutekano

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Ukuboza , mu Kagari ka Cyamigurwa, umurenge wa Mushikiri, akarere  ka Kirehe habereye inama yo kwigira hamwe ingamba zo gukaza umutekano, ikaba yarahuje abaturage b’ako kagari bagera kuri 400.

Iyi nama yayobowe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe Superintendent of Police(SP) James Rutaremara ari kumwe n’umukozi w’umurenge wa Mushikiri ushinzwe ibibazo by’abaturage, Livingistone Gahungu.

Mu kiganiro yahaye abaturage bari bahari, SP Rutaremara yabasabye kongera imbaraga mu gukumira no kurwanya abakora ibikorwa bitemewe n’amategeko byiganjemo ubujura bw’amatungo,ubuciye icyuho bukunze kurangwa muri uwo murenge ,ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ririmo kubicuruza , kubinywa no kubikwirakwiza mu duce bahana imbibi.

Akaba yagize ati:”Igikorwa cyose kitemewe n’amategeko kigira ingaruka ku mutekano w’abaturage, niyo mpamvu bigomba kurwanywa, n’umuntu wese ubigiramo uruhare agashyikirizwa inzego za Polisi cyangwa izindi bireba”.

Yanavuze ko kunywa ibiyobyabwenge nka Kanyanga, urumogi n’izindi nzoga z’inkorano bituma ubinyoye yishora mu bindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata abana n’abagore ku ngufu n’ibindi byaha.

SP Rutaremara, yasabye abayobozi b’ibanze bari bitabiriye iyi nama, gutanga amakuru ku bakekwaho icuruzwa ry’ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga n’ibindi kugira ngo bafatwe kandi ashimira abaturage kuba bakomeje ubufatanye n’inzego z’umutekano, avuga ko ubu bufatanye bwagize uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano muri ako karere, yabasabye ko bakomeza kurangwa n’uwo muco dore ko ari uburyo bwiza bwo kwishakamo ibisubizo.

Yaboneyeho kandi umwanya wo gusaba abitabiriye inama gukomeza kurwanya ibyaha bitandukanye , bagakomeza kubumbatira umutekano w’aho batuye, bakaza amarondo kandi  bashishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ndetse  barufasha kwibumbira mu makoperative kugira ngo barurinde kwihugiraho no kwishora mu bikorwa bitemewe nk’ibiyobyabwenge n’urugomo.

Gahungu , ushinzwe ibibazo by’abaturage we,  yasabye abari bitabiriye inama kujya bamenya abaturanyi babo n’ingo zifitanye amakimbirane bakazimenyesha inzego zibishinzwe kugirango  bazigire  inama  mbere y’uko amakimbirane yabo avamo ingaruka zikomeye zirimo no kwicana.

Yasoje asaba  kurangwa n’ikinyabupfura, ubunyangamugayo, ahubwo bakarushaho gutangira amakuru ku gihe, birinda ikintu cyose cyahungabanya umutekano aho baketse ikibi bakihutira kumenyesha Polisi cyangwa izindi nzego z’umutekano.

Inama nk’iyi kandi yabereye mu kagari ka Kamombo, mu murenge wa Mahama, aho yayobowe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Adelte Hakizamungu  ari kumwe n’umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Mahama, AIP Gonzague Ndayisaba.

Aha, abaturage b’utugari twa Komombo na Saruhembe bagera kuri 300, basabwe kugira uruhare rugaragara mu kwicungira umutekano, nyuma habayeho umwanya wo gukemura ibibazo byari bigeze ku rwego rw’umurenge , ibitakemutse byoherezwa mu zindi nzego bireba.