Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Abaturage biyemeje gukomeza kwibungabungira umutekano

Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe yagiranye inama n’abaturage barenga maganatanu (500) b’akagari ka Kazizi umurenge wa Nyamugari akarere ka Kirehe barebera hamwe uko umutekano wifashe muri ako kagari n’ingamba bashyiraho ngo bakomeze kuwubungabunga.

Muri iyo nama, umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe kwirinda no gukumira ibyaha (DCLO)  Assistant Inspector of Police (AIP),Gahigi Harelimana, yasabye abaturage gukumira no kurwanya icyaha icyo aricyo cyose cyane cyane ibiyobyabwenge bikunda kuboneka muri ako karere.

Yabashimiye ubufatanye bagaragaza mu gukumira no kurwanya ibyaha abasaba gukomeza gufatanya na Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano, kugirango barusheho kwiteza imbere kuko nta mutekano nta terambere.

AIP Harelimana yababwiye ko kugirango barusheho kwibungabungira umutekano bakwiye gukaza amarondo, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, kandi bagatanga amakuru y’umuntu wese bakeka ko yabahungabanyiriza umutekano.

Nyuma y’iyo nama, abaturage biyemeje kongera imbaraga mu kwicungira umutekano, bakaza amarondo bakamenya imiryango ibanye nabi bakayigira inama kugirango bafatanye gukemura amakimbirane bashobora kuba bafitanye.

Umwe muri abo baturage Nemeyabahizi Deogratias yagize ati:”Iyi nama ni ingenzi kuri jye kuko banyibukije inshingano zanjye mu kwicungira umutekano, nzakomeza gutanga umusanzu wanjye mu kuwubungabunga no gukora icyatuma udahungabana”.