Abaturage b’utugari twa Kagese na Cyambwe mu murenge wa Nasho ho mu karere ka Kirehe bagiranye inama n’ubuyobozi bw’aka karere ndetse na Polisi y’u Rwanda ihakorera, bibutswa ko bafite uruhare runini mu kwicungira umutekano cyane cyane batanga amakuru y’ikintu icyo aricyo cyose gishobora kuwuhungabanya.
Ni ubutumwa bagejejweho ku itariki ya 15 Werurwe, mu gikorwa cyo kubereka icyuma cy’imashini cyitwa “main control Panel” cyari giherutse kwibwa ariko kikaza gufatwa mu minsi yashize, aho abakekwaho ubu bujura baje gufatirwa mu muhanda ugana i Kigali bagiye kukigurishayo. Gisanzwe cyifashishwa mu kuhira imyaka aho gishobora kuhira ahantu hangana na hegitari 10 kiri ahantu hamwe.
Iki cyuma kikaba ari icy’umushinga”Nasho irrigation project” ufasha abaturage kuhira imyaka mu mirenge ya Nasho na Mpanga
Umuyobozi wa polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe Superintendent of Police (SP) James Rutaremara yasabye abaturage gukaza amarondo kugira ngo bahashye ubwo bujura agira ati:” mufite uruhare rukomeye rwo kwicungira umutekano no gufata neza ibyo Leta imaze kubagezaho. Mugomba kujya muduha amakuru y’ikintu cyose cyabangamira ituze ryanyu n’icyatuma imibereho yanyu isubira inyuma cyane cyane tugafatanya kurwanya ubu bujura kuko igihugu kiba cyaratanze ubushobozi bwinshi kugira ngo mugere ku iterambere”.
SP Rutaremara yakomeje abasaba kwitabira gahunda za Leta zitandukanye n’ibikorwa bibateza imbere, abashimira uruhare rwabo mu gukorana na Polisi hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha, bityo abasaba ko ubu bufatanye bwakomeza kurushaho.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerard, we yashimye imikoranire myiza hagati y’akarere ayoboye, Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage mu bikorwa by’umutekano n’ibindi biteza imbere abatuye aka karere. Yasabye abaturage kumva neza ko umutekano wabo mbere na mbere nabo bawushinzwe, asoza abashishikariza gushyira mu bikorwa ibyo basabwe na Polisi bityo yizeza ko n’akarere kazakomeza iyi mikoranire myiza.
Kinyarwanda
English











