Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Abaturage basabwe kwirinda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Abaturage bo mu karere ka Kirehe,  basabwe kwirinda ibikorwa byose binyuranije n’amategeko, kandi bakagira uruhare mu kubikumira no kubirwanya.

Ubu butumwa bwatanzwe ku wa 8 Ukuboza n’ushinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage muri aka karere, Inspector of Police(IP) Gahigi Harerimana mu nama bagiranye n’abaturage basaga 200 bo mu kagari ka Ruhanga, ho mu murenge wa Kigina.

Iyi nama yibanze ku kwirindira umutekano muri rusange, guca no gukumira ubujura bw’amatungo,isuku no kubahiriza gahunda za Leta; nyuma y’aho muri ako gace habereye ubujura cyane cyane ubw’amatungo mu mezi make ashize, hakaba ariko nta bantu barafatwa.

Mu ijambo yabagejejeho, IP Gahigi yagize ati:"Mwirinde ibyaha by’uburyo bwose, kandi mutange amakuru yatuma bikumirwa no gufata ababikoze. Ntimugahishire ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora kabone niyo baba abavandimwe cyangwa inshuti zanyu."

Yabasabye  kandi kwitabira gahunda za Leta no gukora neza amarondo  kugira ngo babashe gukumira ibikorwa byose bitubahirije amategeko nk’ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.

Yakomeje asaba buri wese kuba ijisho ry’umuturanyi no kwirinda ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu ngo, n’irikorerwa abana, gukubita no gukomeretsa, n’ibindi, kandi bagatanga amakuru y’ababikoze.

Yababwiye ko ibyo byaha ndetse n’ibindi bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge birimo urumogi,  Kanyanga, n’izindi nzoga zo mu masashe nka Chief Waragi, Kitoko, Suzi, n’izindi zikigaragara mu murenge wa Kigina kandi zifatwa nk’ibiyobyabwenge hano mu gihugu cyacu.

Yababwiye ko ibifatwa nk’ibiyobyabwenge ari  ibinyobwa byose birengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro  ndetse n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 24 y’Umutwe wa mbere w’Itegeko N°03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.

Ku bijyanye n’ingaruka zo kubyishoramo, IP Gahigi  yabwiye abo baturage ko bitera uburwayi butandukanye ababinywa, kandi ko bikenesha ababyishoramo nyir’izina n’imiryango yabo  kuko ababifatanwe bafungwa bagacibwa ihazabu kandi na byo bikangizwa.

Avuga ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe, IP Gahigi  yababwiye ko bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abantu bafite imigambi yo gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko, bityo zigafata ingamba zo kubikumira, kandi haba hari  abamaze kubikora zikabafata bidatinze.