Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Abaturage basabwe kurangwa n’ubufatanye mu kubumbatira umutekano

Umuyobozi wa Polisi  mu karere ka Kirehe, Superintendent of Police(SP) James Rutaremara  yasabye abatuye umurenge wa Mushikiri  kwitabira no  kugira gahunda  zigamije gusigasira umutekano izabo kugira ngo bakomeze gutera imbere mu bukungu.

Ubu butumwa  SP Rutaremara yabutanze ku italiki 18 Kanama, mu  nama yagiranye n’abaturage b’umurenge wa Mushikiri, mu kagari ka Rwayikona ,aho yatanze ubutumwa bwo kurwanya amakimbirane yo mu ngo, ububi bw’ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga ihiganje n’ibindi.. ariko bicungira umutekano muri rusange.

Mu ijambo rye, SP Rutaremara yashimye abatuye muri uyu murenge ku ruhare rwabo mu kubumbatira umutekano, ariko na none abasaba gukora neza amarondo kugira ngo bakumire ibikorwa byose binyuranije n’amategeko bishobora kuwuhungabanya.

Yagize kandi ati,"Nta terambere rirambye rishobora kuba ahatari umutekano. Ni yo mpamvu uruhare rwa buri wese mu kuwubumbatira rukenewe."

Yabwiye kandi abo baturage ati,"Murasabwa gukorana neza na Komite zo kurwanya no gukumira ibyaha muziha amakuru y’ikintu cyose mucyeka ko gishobora guhungabanya ituze ryanyu."

Avuga  ku biyobyabwenge, SP Rutaremara yavuze ko aribyo nyirabayazana y’ibyaha byinshin bikunze kugaragara mu murenge wabo, byiganjemo amakimbirane yo mu ngo, gukubita no gukomeretsa, urugomo n’ubujura butandukanye.

Yakomeje ubutumwa bwe asaba abitabiriye inama ko buri wese yaba  ijisho ry’umuturanyi, bakitabira gucisha ibibazo byabo mu mugoroba w’ababyeyi kuko ariho bikemukira mu buryo burambye .

Aha yagize ati:” Iyo mu miryango yanyu hari ituze, nibwo abana bajya mu ishuri, niho iterambere ry’ingo zanyu rishoboka kandi abagize umuryango bose bakabigiramo uruhare.”

Yagarutse ku kiyobyabwenge cya  kanyanga kigaragara muri uyu murenge, by’umwihariko akagari ka Rwayikona, maze abasaba gutanga amakuru kubayiteka n’abayinywa kuko ifite ingaruka kuri bo no ku miryango yabo  tutibagiwe no gukurura umutekano muke  maze abasaba kubireka.

Ubutumwa  abayobozi b’umurenge batanze ,  bagejeje kuri abo baturage ubutumwa  bubakanguriraga kwirinda ibyaha aho biva bikagera, kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa byose binyuranije n’amategeko, no kwitabira gahunda z’iterambere.