Ibi babikanguriwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Nzeri nyuma yo gukemura amakimbirane Banguwiha Claude yarafitanye n’umugore we Uwimbabazi Solange, bo mu mudugudu wa Ntungamo, akagari ka Gahama, Umurenge wa Kirehe,akarere ka Kirehe.
Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha muri aka karere yavuze ko uyu mugabo n’umugore we bapfaga umutungo.
Yagize ati” Banguwiha Claude usanzwe ari umumotari ukoresha moto itariye, yahozaga ku nkeke umugore we Uwimbabazi Solange,amubwira ko yajyenda Akaka umunani iwabo akawugurisha akazana amafaranga bakayagura moto.
IP Gahigi akomeza avuga ko nyuma yaho ubuyobozi bwagerageje gukemura ikibazo cyabo kikananirana,bahisemo kwitabaza Polisi.
Yagize ati” Twagiyeyo uyu muryango tuwutumiza mu nteko rusange y’abaturage b’umudugudu wa Ntungamo, batubwira icyo bapfa. Nyuma yo kubyumva twarabaganirije turabunga, umugabo yumva ukuri,yemera ko yakoze amakosa ayasabira imbabazi yiyemeza ko agiye kubana n’umugore we mu mahoro”.
IP Gahigi yabwiye abaturage b’umudugudu wa Ntungamo ko umutekano ureba umuntu wese, ko bagomba kuwicungira ibinaniranye bakabigeza ku nzego z’umutekano.
Yagize ati” Mujye mwumvikana nk’umuryango mwirinde icyahungabanya umutekano mu ngo zanyu. Mwikemurire ibibazo biri hagati yanyu nk’abashakanye mutarindiriye abaza kubibafashamo; ibi rero muzabigeraho ari uko mwagiranye ibiganiro hagati yanyu nk’abagize umuryango,mubwizanya ukuri ntawugira icyo akinga undi”.
IP Gahigi yanababwiye kugira amakenga y’ikintu cyose babona cyahungabanya umutekano.
Yagize ati” Mwirinda intonganya n’amakimbirane mu miryango yanyu kuko akenshi aribyo bivamo guhohotera uwo mubana,gukubita no gukomeretsa ndetse no kwicana”.
Yasoje abasaba kutarangwa n’amarangamutima no guhishirana k’umuntu uwo ari we wese ushobora guhungabanya umutekano wabo. Ahubwo bagatungira agatoki inzego z’umutekano hakiri kare mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba, abasaba kwirinda ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose kuko akenshi aribyo mvano y’umutekano mucye.
Umuyobozi w’umudugudu Munyeragwe Claude, yakanguriye abaturage kwicungira umutekano, barwanya amakimbirane yo mu miryango,n’ ibiyobyabwenge, batanga amakuru y’aho bigaragara kugirango bikumirwe amazi atararenga inkombe.
English









