Polisi y’u Rwanda irasaba abantu banywa cyangwa bakoresha ibiyobyabwenge kubicikaho kuko ibyo byaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda ndetse ko Polisi idashobora narimwe ku byihanganira.
Ubu butumwa buje bukurikira abantu 5 bo mu karere ka Kirehe baherutse gufatanywa ibiro cumi nakimwe by’urumogi.
Abafashwe ni; Harindintwari Agustin, Nsabimana Emmanuel, Nkurunziza Thomas, siborurema John na Mukaremara Veronica, bose bakaba barafatiwe mu murenge wa Gahara muri ako Karere ubwo inzego za Polisi n’Ingabo zakoraga umukwabu hanyuma abo uko ari 5 bakaza gusanganwa urumogi mu ngo zabo.
Bose kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police Emmanuel Kayigi, yihanangirije abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ababinywa kubicikaho kuko ari icyaha gihanywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse ko Polisi yashyizeho ingamba zikaze kugira ngo ababikora batabwe muri yombi kandi bashyikirizwe ubutabera.
Yasabye kandi n’abandi baba bafite ibitekerezo byo kubyishoramo guca ukubiri nabyo ahubwo bagakora indi mirimo yemewe ndetse yanabateza imbere ubwabo, imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.
IP Kayigi kandi yashimye abaturage batanze amakuru yatumye bariya bantu uko ari 5 batabwa muri yombi. Yasabye abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba gukomeza uwo muco mwiza kugira ngo ibyaha nk’ibyo n’ibindi bibashe gukumirwa.
Yagize ati, “Ubufatanye bwa Polisi n’abaturage bugomba gusigira isomo rikomeye n’abandi bashaka kwishora mu biyobyabwenge ko nta munyabyaha ushobora gukomeza kwidegembya aho ariho hose mu gihugu nyuma yo gukora ibyaha runaka ngo birangire adafashwe”.
Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Ibikorwa bivugwa mu gikacya 2 cy‟iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.
Kinyarwanda
English











