Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Abaturage bagera kuri 200 b’akagari ka Muganza ko mu murenge wa Gatore, uyu ukaba ari umwe mu mirenge igize akarere ka Kirehe, ku itariki 3 Nzeri 2015, bigishijwe ubwoko bw’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, ibihano byabyo, ingaruka bigira ku babikoze no ku muryango mugari nyarwanda kandi bakangurirwa kutabyirinda gusa ahubwo bakagira uruhare mu kubirwanya no kubikumira.

Ibi abo baturage babikanguriwe n’ushinzwe  imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage muri aka karere hagamijwe kuwanya  gukumira  ibyaha, Assistant Inspector of Police (AIP) Gahigi Harelimana, mu kiganiro yagiranye nabo muri kariya kagari, akaba yarunganiwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wako , Niyonsaba Eraste.

AIP Harelimana yasobanuriye  abo baturage  ko ihohotera  rikorerwa abagore  ririmo kubakubita no kubakomeretsa, kubatuka, kubatota no kubahoza ku nkeke, kubavunisha no kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Avuga ku ihohotera rikorerwa abana, AIP Harelimana yatanze urugero rwo kubaha ibihano biremereye birimo kubakubita , kubavana mu ishuri no kutabaha ibyangombwa nkenerwa kubaririmo kandi ababyeyi cyangwa abarezi babo bafite ubushobozi, kubatuka, kubasambanya ku mbaraga, kubata, kutabandikisha bavutse, gukuramo inda, kubica , no kubacuruza.

 Amaze kubabwira ubu bwoko bw’ibyaha, yabasobanuriye amategeko ahana biriya byaha  kandi ababwira ko ibiyobyabwenge nk’urumogi, Kanyanga n’inzoga zitemewe z’inkorano zirimo Ibikwangari na Nyirantare biri ku isonga mu bitera ababinyoye gukora biriya byaha.

 AIP Harelimana yabwiye kandi abo baturage ko ibiyobyabwenge uretse guteza ababinyoye gukora biriya byaha binateza ubukene ubinywa ndetse n’umuryango we muri rusange, kandi ko biteza amakimbirane mu miryango yabo ndetse n’uburwayi butandukanye ubinywa.

 Yagize ati:"Ingaruka z’ihohotera rishingiye ku gitsina ririmo irikorerwa abagore n’abana ntizigera gusa ku warikorewe ahubwo zigera no ku muryango we,  akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kumva ko  urugamba rwo kurirwanya no kurikumira rumureba".

 Yabagiriye inama  yo kujya bitabira Umugoroba w’ababyeyi, aha akaba yarabasobanuriye ko ari urubuga rwiza rwo gushakira umuti urambye ibibazo birimo amakimbirane biba biri mu miryango imwe n’imwe.a

 AIP Harelimana yabakanguriye  kandi kwirinda amakimbirane ariko kandi mu gihe abayeho bakegera Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zirimo iz’ubutabera n’ubuyobozi bw’ibanze kugira ngo zibakiranure n’abo bafitanye ibibazo aho kwihanira nk’uko  bamwe bajya babigenza.

 Yabakanguriye kandi gukaza amarondo no kuba ijisho ry’umuturanyi kugira ngo bakumire ikintu cyose gishobora guteza umutekano muke.

 Yashoje ikiganiro yagiranye n’abo baturage abagira inama yo kwirinda igikorwa icyo aricyo cyose kinyuranyije n’amategeko kandi abasaba kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe yatuma gikumirwa kandi yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abategura kugikora.