Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe, Superintendent of Police (SP) James Rutaremara yasabye abagatuyemo kutangiza ibidukikije mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Ubu butumwa yabutangiye mu nama yagiranye ku itariki 22 Kanama n’abaturage bagera kuri 400 bo mu tugari twa Mwoga na Munini two mu murenge wa Mahama.
SP Rutaremara yababwiye ko mu byangiza ibidukikije harimo inkongi z’imirimo, gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko, gusarura amashyamba mu buryo butubahirije amategeko, no kujugunya imyanda ahabonetse hose.
Yagize ati:"Hari abatwika amashyamba nkana kugira ngo imvura nigwa babone ubwatsi butoshye bw’amatungo yabo. Abandi bamara kunywa itabi bakajugunya ibisigazwa byaryo ku gasozi ku buryo bikongeza ibyatsi byumye hanyuma ibidukikije bikahatikirira."
Yakomeje agira ati:"Bamwe mu bavumvu bateza inkongi z’imiriro ku gasozi bitewe no gukoresha nabi ifumba mu gihe bahakura. Gutwika amakara mu buryo butubahirije amategeko na byo biri mu bitera inkongi z’imiriro."
Avuga ku ngaruka zo kwangiza ibidukikije, SP Rutaremara yagize ati:"Bigira ingaruka mbi ku rusobe rw’ibinyabuzima kandi bitera ibiza nk’inkangu, imyuzure n’isuri. Bamwe mu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko babikomerekeramo abandi bakabiburiramo ubuzima. Ibikorwa byose byangiza ibidukikije kandi bishyira ubuzima bw'abantu mu kaga bikwiye kwirindwa."
Yabwiye abari aho ko ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nka Kanyanga n’urumogi.
Yagize ati:"Ntimugahishire ababinywa, ababitunda n’ababicuruza kubera ko ibikorwa byabo bibagiraho ingaruka ku buryo bumwe cyangwa ubundi."
Mu rwego rwo gufatanya n’izindi nzego kurengera ibidukikije, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe kurwanya iyangizwa ryabyo n'ibyaha bibikomokaho (Environmental Protection Unit - EPU), kakaba mu byo gashinzwe harimo karwanya uburobyi bw’amafi butemewe n’amategeko cyangwa budatunganye, guhumanya ikirere n’amazi , n’ibyaha ndengamipaka bijyanye no kwangiza ibidukikije.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahama, Hakizamungu Adelte yashimye Polisi y’u Rwanda ku butumwa yagejeje kuri abo baturage bwo kutangiza ibidukikije.
Yabasabye kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko kandi bagatanga amakuru y’abagikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.
Kinyarwanda
English











