Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

KIREHE: Abaturage bakanguriwe kurwanya ibiyobyabwenge n'inda ziterwa abana bato b'abakobwa

Tariki 29 Ukuboza mu abaturage bo mu karere ka Kirehe bakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge no gutwita imburagihe mu rubyiruko. Nyuma y’urwo rugendo, abaturage bahawe ibiganiro bitandukanye byibanda ku gukumira ibyaha bitaraba no gutangira amakuru ku gihe.Muri ibyo biganiro bibanze cyane ku kurwanya ibiyobyabwenge byo ntandaro y’ibyaha bikunze kugaragara, banaganirijwe ku gukumira inda z’imburagihe mu rubyiruko.

Ni ibiganiro byari byitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Kirehe Gerard Muzungu ndetse n’abayobozi batandukanye mu nzego z’umutekano zikorera muri aka karere. Polisi y’u Rwanda ikaba yari ihagarariwe n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego muri ako karere (DCLO Inspector of Police(IP) Gahigi Harerimana.

Mu kiganiro cyatanzwe na IP Gahigi yagaragarije abaturage amoko y’ibiyobyabwenge ndetse n’ingaruka zabyo. Yabagaragarije ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu ku giti cye, ku muryango ndetse no ku buzima bw’igihugu.

Yagize ati:Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu buzima bwagaragaje ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubinywa,byangiza imyanya y’ubuhumekero,ubwonko ndetse byagaragaye ko ibyaha byinshi bikorwa n’abantu baba banyoye ibiyobyabwenge”.

Yakomeje abagaragariza ko mu muryango iyo abagize umuryango banywa ibiyobyabwenge uw mu ryango udasgobora hutera imbere.Abana ntibiga, umutungo urahashirira aho kwiyongera n’ibindi.

Ku rwego rw’igihugu yabagaragarije ko igihugu kidindira mu iterambere kubera ko abantu badakora, hari abajya gufungwa , abajyanwe iwawa bose baba ari umutwaro ku gihugu.

Hakizimana Fabrice w’imyaka 24 yatanze ubuhamya avuga ko mu mwaka wa 2009-2010 yari yarasabitswe n’ibiyobyabwenge bitandukanye atazi ko hari icyo azigezaho, ariko ubu yarabiretse,yubatse urugo afite umugore n’abana 2.

Yagize ati: Njyewe nari narasabitswe n’ibiyobyabwenge, bimwe narabinywaga ibindi nkabyitera mu nshinge.Sinashoboraga gusinzira ntabinyoye, nafungiwe ahantu hatandukanye ndetse najyanwe n’ iwawa.Sinari nzi ko nzanashaka umugore”.Yakomeje asaba urubyiruko rwari aho kureka ibiyobyabwenge kuko nta cyiza cyabyo.

Abaturage bishimiye ikiganiro bahawe ku kurwanya ibiyobyabwenge, biyemeza ko bagiye kubirwanya bahereye mu rubyiruko ruto kuko ari rwo rwiganje mu ngeso zo kubinywa.

Bavuze ko ahanini kugira ngo umwana ajye mu biyobyabwenge hari ubwo bituruka ku burere buke baba barahawe bakiri bato. Biyemeza ko bagiye guhagurukira guha uburere bwiza abana bato,ariko batirengagije gukomeza kwigisha abamaze kwigira hejuru batangiye kubinywa.

Aba baturage kandi basezeanyije ubuyobozi ko bazakomeza gutanga amakuru y’ahaturuka ibiyobyabwenge cyane ko ngo ibyinshi bituruka mu gihugu cy’abaturaye bahana umupaka.

Gerard Muzungu, umuyobozi w’akarere ka Kirehe we yatanze ikiganiro ku  kurwanya inda ziterwa abana b’abakobwa  abenshi bari  munsi y’imyaka 18.Yasabye ababyeyi n’urubyiruko bari aho kudahishira abashuka  abana babashora mu bikorwa byabaviramo kubatera inda. Ababyeyi abasaba kwegera abana babo b’abakobwa  bakabaganiriza ku bubi bwo gubyara imburagihe.

 Yagize ati:”Babyeyi na mwe bakobwa mugomba gucika ku muco wo guhishira ziriya nkozi z’ibibi,umugabo cyangwa umusore arabashukisha udufaranga cyangwa utundi tuntu akagutera inda ejo byakomera mugaceceka ndetse yewe agacika akagenda atabihaniwe”.

Yakomeje abasaba kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo abakekwaho gutera inda abana b’abakobwa bakurikiranwe babihanirwe.

Mu karere ka Kirehe kuva muri iyui myaka ibiri ishize havugwa umubare w’abana b’abakobwa bari mu kigero kiri munsi y’imyaka 18 batewe inda bagera kuri 900.Ku kigo nderabuzima cya Bukora muri uyu mwaka wa 2017 habaruwe abana b’abakobwa bagera kuri 81 bahabyariye, batewe inda n’abantu bataramenyekana.

Mu gusoza ibi biganiro, ababyeyi biyemeje ko bagiye guhagurukira uburere baha abana babo ndetse banatangira amakuru ku gihe.