Abanyeshuri biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyakurazo ruri mu murenge wa Kigarama , mu karere ka Kirehe bashyizeho Ihuriro rigamije gukangurira urubyiruko bagenzi babo kwirinda ibyatuma batwara inda.
Aba banyeshuri bashyizeho kandi irindi huriro rigamije kugira uruhare mu bukangurambaga ku bumwe n’Ubwiyunge.
Aya mahuriro yombi bayashyizeho ku wa kabiri tariki 3 Nyakanga uyu mwaka mu kiganiro bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’Abaturage, ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu gukumira ibyaha muri aka karere, Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana.
Aganira n’abo banyeshuri barenga 600, IP Gahigi yababwiye ko kunywa urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge by’amoko atandukanye, irari ry’ibifatwa nk’ibigezweho nka telefone no kudakurikiza inama nziza z’ababyeyi n’abarezi ari bimwe mu bituma abangavu bishora mu busambanyi cyangwa izindi ngeso mbi zikurikirwa n’ingaruka zirimo gutwara inda.
Yabwiye kandi urwo rubyiruko ko gutwara inda ku bangavu bikurikirwa n’izindi ngaruka zirimo kuba ababyeyi imburagihe, kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina , ipfunwe, kureka ishuri no gutakaza icyizere cy’ubuzima.
IP Gahigi yagize ati,"Abatera inda abangavu babashukisha ibintu bitandukanye birimo amafaranga na telefone ngendanwa. Murasabwa kwanga impano nk’izo kuko zishobora gutuma ahazaza hanyu haba habi. Mumenye ko abenshi mu baha abangavu impano n’izo nta kindi baba bagamije uretse kubasambanya."
Yabagiriye inama yo kwima amatwi awabasaba ko bajyana gusangira inzoga mu tubyiniro, utubare; cyangwa ahandi bazigurisha ; ababwira ko ababisaba abangavu baba bagamije kugira ngo basinde, hanyuma babasambanye; ari na byo biviramo bamwe muri bo gutwara inda."
Uwatorewe kuba Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ryo kurwanya gutwita ku bangavu, Nayigiziki Daniel yavuze ko iri huriro bashyizeho ari urubuga rwo kungurana ibitekerezo no gufata ingamba ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira gutwita ku bangavu; aha akaba yaravuze ko bazajya bakangurira urubyiruko bagenzi babo kwirinda ibishuko byose byabuta bishora mu ngeso zabaviramo gutwara inda.
Yavuze ko Imivugo, Indirimbo n’Amakinamico ari bimwe mu byo bazajya bacishamo ubutumwa bugamije gukangurira abangavu kwirinda ibyatuma batwara inda.
Ushinzwe amasomo mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyakurazo, Uwanyiringira Odette yashimye Polisi ku nama yagiriye abo banyeshuri; abasaba gukurikiza inama bagiriwe.
Aya mahuriro yombi aje yiyongera ku rihasanzwe rishinzwe kwigisha urubyiruko; ndetse n’abandi kwirinda kwishora mu biyobyabwenge.
Kinyarwanda
English











