Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Abanyeshuri baganirijwe ku ruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha

Ku wa 27 Gashyantare 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri biga ku Ishuri ryisumuye rya Curazo (GS Curazo) riherereye mu kagari ka Curazo mu murenge wa Gatore.

Muri iki kiganiro abanyeshuri bagera kuri 700 n’abarezi babo baganirijwe ku ruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha, ku ndangagaciro zigomba kubaranga nk’abanyarwanda n’uruhare rwa buri muntu mu kwimakaza umutekano aho atuye.

Iki kiganiro cyatanzwe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere (DCLO), Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana.

IP Harerimana, yibukije abari mu kiganiro kurangwa n’indangagaciro nyarwanda, bagaharanira kwirinda no kurwanya ibyahungabanya umutekano, kandi bakagendera kure ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano no kutava mu ishuri batarangije.

Yagize ati:’’Mugomba kurangwa n’indangagaciro nyarwanda aho muri hose, mugaharanira kwamagana icyahungabanya umutekano icyo aricyo cyose. Nta munyeshuri wijandika mu byaha, cyangwa ngo yishore mu biyobyabwenge n’ inzoga z’inkorano kuko uretse no kuba bitemewe byangiza ubuzima bwe. Umunyeshuri mwiza aharanira kuba intangarugero ku musozi atuyeho akagaragaza impinduka mu mikorere kugirango bamwigireho. Ikindi kandi mugomba kugira umuhati mu masomo ntucike intege ngo uve mu ishuri imburagihe kuko uba utezutse ku ntego yakuzanye ku ishuri.”

Yakomeje abakangurira gukumira ihohoterwa n’icuruzwa rikorerwa abana no kwirinda inda z’imburagihe babinyujije mu itsinda ryo kurwanya ibyaha.

Yagize ati:’’Mujya mwumva muri iyi minsi ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abana, bacuruzwa, ndetse bakanaterwa inda z’imburagihe bityo bikababuza amahirwe y’ejo hazaza. Ibi bitera igihombo ari kuri mwebwe ubwanyu, ku miryango yanyu ndetse no ku gihugu muri rusange. Murasabwa kuba umusemburo mu kubirwanya mwivuye inyuma mukabyamaganira kure mwifashishije itsinda muhuriyemo ryo kurwanya ibyaha aho mubibonye mukihutira gutanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi kugira ngo bikumirwe hakiri kare.’’

Mu gusoza iki kiganiro cyari cyitabiriwe n’abagera kuri 700 barimo abanyeshuri n’abarezi babo, bahawe umwanya barisanzura babaza ibibazo. Biyemeje kuvugurura itsinda ryo kurwanya ibyaha bakaba umusemburo wo gukumira icyahungabanya umutekano n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko bakazajya batangira amakuru ku gihe kandi vuba.