Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Kirehe: Abanyeshuri ba APENA bagejejweho gahunda yo gukumira no kurwanya ibyaha babinyujije mu kugira imyitwarire myiza

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Kirehe, Assistant Inspector of Police (AIP) Gahigi Harelimana, yagiranye inama ku itariki 10 Nyakanga 2015 n’abanyeshuri b’ishuri ryisumbuye rya APENA, bisobanura: Association des Parents pour l’Education de Nasho,abigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, kandi abakangurira kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ryabyo.

Iyo nama yabereye muri iri shuri mu kagari ka Rugoma, mu murenge wa Nasho, yitabiriwe  kandi n’abayobozi ndetse n’abarezi b’abo.

AIP Harelimana yasobanuriye abo banyeshuri ko ibiyobyabwenge birimo urumogi, n’inzoga zitemewe  nka Kanyanga, bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, rimwe na rimwe bukurikirwa n’ingaruka mbi zirimo gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe , ipfunwe , ubuzererezi, ubwomanzi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagize ati:"Ibiyobyabwenge nk’uko bivugitse byangiza kandi biyobya ubwenge bw’uwabinyoye. Ntushobora gutsinda mu ishuri cyangwa ngo utere imbere ubinywa. Mukwiye  kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu."

Yagiriye abo banyeshuri inama yo kwima amatwi umuntu waza ababwira ko ashobora kubaha cyangwa kubashakira akazi n’amashuri byiza mu bihugu by’amahanga, aha akaba yarababwiye ko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose maze bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo ndetse bakabashora mu busambanyi.

AIP Harelimana yababwiye kandi guharanira uburenganzira bwabo batanga amakuru ku gihe ku ihohoterwa rishobora kubakorerwa ririmo gukoreshwa imirimo ivunanye, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibyo bakabikora basobanurira ababyeyi babo n’abarezi babo muri rusange ibijyanye n’uburenganzira bw’umwana, ariko noneho mu gihe hagize ububangamiye bakabibwira Polisi n’izindi nzego bireba kugira ngo afatwe ahanwe hakurikijwe amategeko.

Yabwiye abitabiriye iyo nama muri rusange ko ibiyobyabwenge  biteza umutekano muke, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kutabinywa, kutabitunda no kutabicuruza kandi agatanga amakuru ku gihe ku babikora.

Yasabye ubuyobozi bw’iri shuri kugena muri gahunda zabo igihe cyo kuganiriza abanyeshuri babo ku ngaruka z’ibiyobyabwenge, no kubakangurira kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.

Umuyobozi w’iri shuri, Bicamumpaka Paul, yagize ati: "Izi nama za Polisi y’u Rwanda, uretse kuba zizatuma turwanya no gukumira ibyaha birimo kunywa, gukwirakwiza no gucuruza ibiyobyabwenge mu kigo cyacu, zizanatuma abanyeshuri bacu barushaho kurangwa n’imico n’imyitwarire byiza bityo bige kandi batsinde mu ishuri".

Bicamumpaka yashimiye Polisi y'u Rwanda ikorera muri aka karere ku nama yagiriye abo banyeshuri maze abasaba kuzazishyira mu bikorwa.