Abamotari magana abiri bibumbiye mu ma koperative cumi n’atatu akorera muri aka karere ka Kirehe , bakanguriwe kurwanya ibiyobyabwenge no kwubahiriza amategeko y’umuhanda.
Iyi nama yabereye mu kagari ka Nyabikokora, mu murenge wa Kirehe , ku ya 5 Gashyantare..
Supt. Christian Safari, umuyobozi wa Polisi muri aka karere, yabakanguriye kwambara ingofero za bugenewe igihe cyose batwaye abagenzi no kwirinda ibyaha birimo gutwara no kunywa ibiyobyabwenge kandi bagatanga amakuru ku babinywa,ababitunda n’ababicuruza.
Desire Nsabimana, umuyobozi w’iyi mpuzamashyirahamwe, yakanguriye bagenzi be kurushaho gukorana na Polisi n’izindi nzego z’umutekano no kwitabira gahunda za Leta.
Na none, yabakanguriye kwubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde kandi bakumire impanuka.
Mu bindi yabakanguriwe kwirinda, harimo umuvuduko ukabije, kuvugira kuri terefone batwaye abagenzi,no kugira amakenga y’abo n’ibyo batwaye kugira ngo hato badatwara abagizi ba nabi cyangwa ibintu binyuranyije n’amategeko nk’urumogi na kanyanga.
Yabakanguriye kandi kwirinda gutwara abagenzi hamwe n’imitwaro.
Kinyarwanda
English











