Abantu 130, barimo ahanini abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees), bo mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe, ejo tariki ya 2 Werurwe, bibukijwe inshingano n’amahame y’akazi kabo kajyanye n’umutekano.
Ibi bakaba barabibwiwe, mu mahugurwa y’umunsi umwe yabahuje n’ubuyobozi bwa Polisi ndetse n’ubw’Akarere, aya mahugurwa yaberaga ku biro by’Umurenge wa Kirehe.
Aya mahugurwa yateguwe na Polisi ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe, akaba yari yitabiriwe n’abayobozi b’utugari n’abagize urwego rwa DASSO.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kirehe ushinzwe ubukungu bwana Jean de Dieu Tihabyona, yabibukije ko bagomba kujya buri gihe bihutira guhanahana amakuru ku gihe n’inzego z’umutekano bityo kugira ngo abakekwaho gukora ibyaha bafatwe bataragera ku migambi yabo.
Tihabyona yasabye abari muri aya mahugurwa gukaza amarondo kugira ngo babashe gukumira ubujura bw’amatungo magufi. Aha akaba yarasobanuye ko abajura b’amatungo magufi nk’ihene n’ingurube akenshi bakunze kwitwikira ijoro bakayakura mu mazu cyangwa mu biraro.
Assistant Inspector of Police, Gahigi Harelimana, uyobora urwego ruhuza ibikorwa byo kurwanya no gukumira ibyaha (DCLO), yavuze ko uruhare rw’abaturage mu mutekano ari ingenzi, aha akaba yaranasabye abari bahuriye muri aya mahugurwa gukomeza kurangwa n’umuco wo gutangira ku gihe ku bakekwaho ibyaha.
Yabasabye kandi kugira uruhare mu ikumirwa ry’ibyaha birimo cyane ibiyobyabwenge n’ihohotera rishingiye ku gitsina, yakomeje ababwira ko kubirwanya ibi byaha ari inshingano ya buri wese dore ko binagira ingaruka mbi ku rubyiruko by’umwihariko.
Aya mahugurwa yatangiye tariki ya 27 Gashyantare, biteganijwe ko azakorerwa no mu yindi mirenge yose igize akarere ka Kirehe.
Kinyarwanda
English











